Abarundi bemerewe kongera kujya kugura lisansi muri Congo
Repubulika ya demokarasi ya Congo yongeye kwemerera Abarundi kugura lisansi mu mujyi wa Uvira uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Hari hashize icyumweru Abarundi bakumiriwe gushakira lisansi muri icyo gihugu bitewe n’uko yari yarabuze.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Uvira, imiryango itegamiye kuri leta, abacuruza lisansi n’inzego zitandukanye zikorera ku mupaka wa Kavimvira uhuza Congo n’u Brundi.
Umuyobozi wa Uvira, yavuze ko bemereye Abarundi kubera ko ari abaturanyi kandi iyo bari mu bibazo nabo bajya babafasha. Gusa yavuze ko abafite imodoka ari bo bemerewe kujya kugura lisansi bakagenda badashaka amajerekani nk’uko tubikesha VOA.
Ati " Ntidushaka abagurishiriza lisansi mu mabido no ku muhanda wa Kavimvira ugana ku mupaka. Abemerewe gucuruza lisansi n’ababifitiye uburenganzira. Abayobozi b’abasirikare n’abapolisi ntibemerewe gucuruza lisansi..."
Igihugu cy’u Burundi kimaze igihe gifite ibibazo byo kubona lisansi mu gihugu kubera ibibazo by’ubukungu byatumye kibura amadevize yo kuyigeza mu gihugu.
No comments