U Rwanda rwahaye Zimbabwe imfashanyo yo guhashya amapfa ameze nabi muri iki gihugi



U Rwanda rwahaye Zimbabwe toni 1,000 z’ibigori, nk’imfashanyo yo gufasha iki gihugu guhangana n’amapfa yatewe n’uburyo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’.

Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe akanaba ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Amb. Frederick Shava.

Kuri ubu abanya-Zimbabwe babarirwa muri miliyoni 7 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara yatewe n’amapfa yibasiye Zimbabwe cyo kimwe n’ibindi bihugu byo mu majyepfo ya Afurika.

Ni inzara yatumye Perezida Emmerson Mnangagwa ashyiraho ibihe bidasanzwe bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abaturage be, by’umwihariko mu muryango mpuzamahanga.

U Rwanda ruri mu bihutiye kumva ubusabe bwe, ibyatumye Perezida Paul Kagame ahita atanga imfashanyo ya toni 1,000 z’ibigori.

Minisitiri Shava ku wa Kane tariki ya 11 Nyakanga ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, yavuze ko vuba aha ari bwo Zimbabwe izakira biriya bigori.

Ati: "Mu gihe umunsi ku wundi twizihiza ukwibohora k’u Rwanda, umuzigo wa toni 1,000 z’ibigori uri mu nzira uza muri Zimbabwe uturutse i Kigali. Turashima cyane ku bw’ubuntu bwa Perezida w’u Rwanda, nyakubahwa Paul Kagame ndetse na Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage bayo ku bw’iki kimenyetso cyo kwifatanya natwe".

Minisitiri Shava yunzemo ko Zimbabwe izahora izirikana imfashanyo yuje umutima w’ubuntu yahawe "n’abavandimwe ndetse na bashiki bacu bo mu Rwanda".

U Rwanda na Zimbabwe bimaze imyaka myinshi bifitanye umubano mwiza wanatumye ubufatanye bifitanye mu nzego zirimo Politiki, ubuzima, ubukungu n’uburezi bwiyongera.

Minisitiri Shava ku wa Kane yagaragaje ko u Rwanda rwakunze kwifatanya na Zimbabwe mu bihe bigoye, ashimangira ko Harare na yo itazahwema kwifatanya na Kigali mu rugamba rwayo rwo gukosora amateka yayo agorekwa ndetse no kugarura icyubahiro abaturage bayo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yagaragaje ko u Rwanda rwahisemo gufata mu mugongo Zimbabwe kubera amapfa yatewe na El Nino.

Yunzemo ko mu gihe cy’ubuyobozi bwa ba Perezida Kagame na Mnangagwa ibihugu byombi byashimangiye umubano wabyo, ibidashimangirwa gusa n’inzinduko zo mu rwego rwo hejuru zagiye zibaho.

Yavuze ko binagaragazwa n’amasezerano arenga 26 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye nk’ubukungu, uburezi, ingufu n’ubutabera ibihugu byombi bimaze gusinyana.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.