Somalia: Igisasu cyaturikiye aho bareberaga final ya EURO 2024 cyahitanye 5

 


Polisi itunga urutoki umutwe wa Al Shabaab yavuze ko igisasu giteze mu modoka cyaturikiye hanze ya resitora mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, mu ijoro ryo ku Cyumweru, gihitana abantu batanu abandi 20 barakomereka mu gihe abakiriya bari barimo kureba umukino wanyuma w’irushanwa ry’umupira w’amaguru rya Euro 2024 kuri TV .

Umunyamakuru wa Reuters avuga ko igisasu cyangije imodoka 10 kandi gisenya inyubako nyinshi ziri hafi y’ahantu harinzwe cyane hafi y’ingoro ya Perezida.

Abarwanyi ba Al Shabaab bavuze ko ari bo nyirabayazana y’igitero cyagabwe kuri radiyo ifitanye isano na bo, bavuga ko igisasu cyatewe ahantu hakunze guteranira abakozi mu nzego z’umutekano n’aba guverinoma ku mugoroba.Uyu mutwe wa kisilamu wahoze utegeka igice kinini cya Somalia, umaze imyaka myinshi urwana kugirango ushyireho ubutegetsi bugendera ku matwara akakaye ya kisilamu muri Somalia.

Inyeshyamba zagabye ibitero kenshi n’ibitero byica muri Mogadishu no mu tundi turere tugenzurwa na guverinoma mu myaka ibiri ishize, nubwo zatakaje uduce twinshi imbere y’ingabo za leta ndetse n’abafatanyabikorwa bazo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.