Amatora: Abaturarwanda bazindutse butaracya bajya gutora umukuru w'Igihugu n'Abadepite

 


Amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora avuga ko itora ritangira i saa moya za mu gitondo rikaranagira i saa cyenda. Nyamara hirya no hino mu gihugu, abantu bazindutse cyane bajya gutora.

Umunyamakuru Zainabu Uwamahoro wa radio Ishingiro avuga ko kuri site ya Mubuga mu karere ka Karongi saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo abantu ba mbere bari bageze kuri site y’itora. Ibi kandi ni nabyo byabonywe n’umunyamakuru Josiane Nyiraneza wa Radio Izuba uri mu karere ka Kayonza umurenge wa Mukarange, yagaragaje amafoto y’abantu bitabiriye gutora ndetse bari ku murongo biteguye ko isaha igera bagatora ku mugaragaro.


Mu murenge wa Ruhango kuri site ya Musamo, umunyamakuru Gabriel ukorera inyarwanda.com yagaragaje amafoto aho i saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo abakorerabushake barimo barahirira inshingano ngo batangire akazi. Uretse n’ibyo kandi, muri centre ya Ruhango izwiho ubucuruzi cyane, abakaraza babyutse bavuza ingoma bigaragaza amatora nk’umunsi mukuru.

Mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, abatora bageze ku mirongo kare mbere y’uko saa moya zigera nk’uko Alain Serge Ishimwe, umunyamakuru uhari abitangaza.

Gusa ariko hose ntibazindutse kimwe ku bwinshi, nubwo atari itegeko kuzinduka kuko biterwa na gahunda z’umuntu ku giti cye kuba yazinduka cyangwa atazinduka. Nkusi Diane umunyamakuru uri i Ntarama we kuri iyo site mu masaha y’igitondo abantu bari bake. Mu ijisho rye agakeka ko bari buze bitonze uko bugenda bucya. Ikindi uyu yabonye nuko “kuri site ya GS Ntarama kwinjira mu byumba by’amatora baragendera kuri alphabet. Ukuze, utwite ntibabyitaho.”

Mu karere ka Nyabihu, Joselyne Uwimana uri mu murenge wa Mukamira ahitwa ku Gasoko, aravuga ko abazindutse ari abakecuru n’abasaza cyane. Bishoboka cyane ko imyaka yabo yaba yabateye kuzinduka kuko ku manywa izuba ry’impeshyi ryashoboraga kubagora ndetse no ku mirongo ishobora kuba miremire. No kuri Site ya Ntongwe mu karere ka Ruhango Gabriel uhari atangaza ko abasaza n’abakecuru bari mubayiraye ku ibaba.

I Rukira muri Ngoma abaturage naho ngo bagerageje kuzinduka ariko bari kubwira abantu ngo nibahamagare abandi abaseseri b’amatora bataza gushoma(bataza kubura akazi) nk’uko Adolphe Higiro umunyamakuru uri i Ngoma abitangaza.

Mbere y’uko saa moya zigera abanyamakuru aho bari hatandukanye, babashije kubona ko abakorerabushake b’amatora bari bamaze kurahira bakizera ko amatora atangirira igihe.

Ikindi abanyamakuru batandukanye babashije Kubona ni abantu babyutse mu mirenge imwe n’imwe bafite indangururamajwi zibutsa abantu amasaha yo gutora ndetse ko no gutora ari inshingano. Umunyamakuru uri Runda ku Ruyenzi ati “uwo muntu namwumvise saa kumi n’imwe n’igice agenda anyura mu nsisiro”.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.