Kwamamaza

Zambia: Inzovu yishe Umunyamerika w'imyaka 64.



Hagati muri iki cumweru, umukerarugendo wo muri Amerika yishwe n’inzovu mu mujyi wa Livingstone wo muri Zambiya. Juliana yapfuye ku wa gatatu ahagana mu ma saa 17.50.

Abayobozi bavuze ko Juliana Gle Tourneau w’imyaka 64 yishwe ubwo inzovu yari mu bushyo ba mukerarugendo barebaga maze iza kuvamo yibasira imodoka yabo ku bw’ibyago iza gushyikiraTourneau iramukandagira arapfa.

Komiseri wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo ya Zambia ibi byabereyemo , Auxensio Daka, yavuze ko ubusanzwe "Juliana Gle Tourneau, yakomokaga muri New Mexico, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni igitero cya kabiri nk’iki kibaye muri uyu mwaka nyuma y’uko undi mukerarugendo w’umunyamerika yiciwe muri muri iyi pariki muri Werurwe ubwo yari atwaye bagenzi be bagiye gusura inyamaswa.

Abategetsi ba Zambiya bahamagariye ba mukerarugendo kwitonda cyane mu gihe bareba inyamaswa zo mu byanya nyaburanga cyanecyane iz’inkazi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.