Nilson Rwema yasinyanye amasezerano na La Louviere yo mu Bubiligi.



Umukinnyi w’umunyarwanda Dave Nilson Rwema Nsabimana yasinyiye ikipe ya Raal La Louviere yo mu Bubiligi.

Nsabimana w’imyaka 16 yasinyiye Raal La Louviere nyuma yo kuva mu ikipe y’abato ya KAA Gent.

Uyu musore ukina nka myugariro yitezweho byinshi muri ikipe kubera ubuhanga bwe agaragaza mu kibuga.

Dave Nilson Rwema Nsabimana abaye umukinnyi wa kabiri w’umunya-Rwanda winjiye muri iyi kipe ya Raal La Louviere nyuma ya Samuel Gueulette uherutse kongera amasezerano muri iyi kipe.

Nsabimana avuka ku babyeyi b’Abanya-Rwanda gusa yavukiye mu Bubiligi, aho ku myaka ye nta kipe y’igihugu yaba inkuru cyangwa iy’abato yari yakinira.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.