Abasirikare n’abapolisi bo mu Rwanda basoje amahugurwa bakoreraga mu kiyaga cya Kivu



Abasirikare n’abapolisi bo mu Rwanda basoje amahugurwa bakoreraga mu kiyaga cya Kivu, aho bari bamaze ibyumweru bibiri batyaza ubumenyi bwabo mu gukoresha ubwato n’ibindi bijyanye no gukumira ibyaha.

Ni amahugurwa yabereye mu Karere ka Rubavu ategurwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ubushakashatsi n’Amahugurwa (UNITAR). Yitabiriwe n’abapolisi 14 n’abasirikare bane mu ngabo z’u Rwanda.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera wasoje aya mahugurwa kumugaragaro, yashimiye abayitabiriye ubwitange n’umurava bagaragaje ari na byo byatumye barangiza neza amasomo bigaga azabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo kinyamwuga.

Yavuze ko bijyanye n’aho isi igana biba bicyenewe ko ibintu byose bigendana nayo by’umwihariko mu ikoranabuhanga. Bisobanuye ko gucunga umutekano wo mu mazi kuri aba basirikare n’abapolisi imyitozo bahawe izatuma babikora kinyamwuga.

Yagize ati “Uko Isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni ko n’ibibazo by’umutekano muke bigenda byiyongera. Muzahura n’ibibazo bitandukanye mu kazi ko kubungabunga umutekano wo mu mazi, ariko bitewe n’ubumenyi mwungutse mwitezweho kuzagira icyo muhindura.”

CP Kabera kuri uyu wa Gatanu kandi taliki 21 Kamena ubwo amahugurwa yasozwaga, yavuze ko kandi abaturage bizabafasha gukora imirimo yabo ntacyo bikanga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.