Yvanny Mpano n'umuhanzi Edin Hodari basohoye indirimbo nshya yitwa "Harya ngo urankunda?"

Published from Blogger Prime Android App

Yvanny Mpano yamuritse umuhanzi mushya witwa Edin Hodari bakonaranye indirimbo yitwa ‘Harya ngo urankunda’ yakomotse ku magambo agezweho ku mbuga nkoranyambaga.

Yvanny Mpano yasobanuye ko asanzwe afashwa umuziki na 1000 Hills Entertainment ya Emmy Bruce, Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Ubu turi abahanzi babiri babarizwa muri 1000 Hills Entertainment. Ni njye na Edin kandi ndasaba Abanyarwanda kumushyigikira nk’uko nanjye banyereka urukundo.”

Kugira ngo aba bahanzi bombi bahurire muri iyi ndirimbo, byashyizwemo imbaraga n’Umujyanama wa Yvanny Mpano wayimwohereje ngo yumve niba byaba nziza ayiririmbyemo.

Ati “Nari ahantu bita Nkumbya muri Nyamasheke nagiye kuririmba, ndi mu bwato mbona anyoherereje indirimbo numva ni nziza. Kuva ubwo niyemeza kuyijyamo kuko Edin ni umuhanzi tubarizwa hamwe mu nzu idufasha.”

Edin Hodari ukiri mushya muri uyu mwuga, yagaragaje ko kuba yahuye na Yvanny Mpano bagakorana indirimbo ari ibintu yahoze atekereza mu myaka itanu ishize.

Yvanny Mpano asanzwe azwiho kubera umugisha abahanzi dore ko yagize uruhare mu rugendo rw’umuziki wa Yampano ari na we wamuhaye izina akoresha.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.