Kwamamaza

Umugeni yanze gusoma umugabo we, baringinga biranga biba iby'ubusa, arabatsembera.

Published from Blogger Prime Android App

Umugeni yababaje umusore bari bashyingiranywe ubwo bari bageze mu birori byo kwiyakira mu bukwe bwabo maze umugeni akanga gusoma uwari wamurongoye wari wabishegeye.

Akenshi iyo mu bukwe bageze mu gihe cyo kwiyakira, umukobwa n’umusore bakoze bukwe bahabwa akanya imbere y’abatumirwa maze bakagakoresha ibyo bashaka, hari ababyinana ndetse hari n’abahitamo gusomana.

Nubwo bimeze gutyo, umugeni wo muri Nigeria yakoze agashya yanga gusomana n’umusore wari wamurongoye washakaga ko basomanira imbere y’abatumirwa nk’uko bikorwa mu bundi bukwe.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugeni ahagararanye n’umusore wamurongoye aho bahabwa akanya ko kugira icyo bakorera imbere y’abatumirwa n’imiryango yabo.

Nk’umusore wari umaze kwegukana umugore yashatse kumusoma maze umugore aramwangira bituma abari aho bavuza induru.

Uyu musore uba wakoze ubukwe yiyegereza umugeni we gusa akajya amuhunga kuko aba abona icyo agamije ari kumusomagura imbere y’imbaga y’abantu bitabiriye ubukwe.

Nyuma yo kubona ko umugeni yabereye ibamba umusore wamurongoye, umushyushyarugamba muri ubu bukwe yaje kubyitambika asaba umugeni ko yasoma umugabo we gusa nabwo byaje kuba iby’ubusa.

Kera kabaye umugeni yaje kwegera umugabo we maze nyiri kumurongora ashatse kumusoma umugore amwima iminwa ye ibyatumye uyu mugabo ahita amusoma kungufu maze abari aho bavuza induru.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.