Rusizi: Kwegerezwa inganda mu cyaro byahaye akazi abarenga 3500.



Abatuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi bashima gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere inganda bakavuga ko yabafashije kubona imirimo ibafasha kwiteza imbere bakanateza imbere imiryango yabo.

Abatangaje ibi ni abacukura bakanatunganya nyiramugengeri yifashishwa n’uruganda rwa Gishoma mu gutunganya umuriro w’amashanyarazi.

Nyiramugengeri yabaye igisubizo kuri bo kuko icukurwa cyane mu mpeshyi, mu gihe ahubwo mu mpeshyi abenshi muri bo babaga nta mirimo bafite kubera ko umubare munini w’abaturage utunzwe n’ubuhinzi bushingiye ku mvura.

Ababonye aka kazi barimo abo mu mirenge ya Gashonga, Nyakarenzo, Nzahaha na Rwimbogo bazindukira mu gishanga cya Mashya n’icya Gishoma bicukurwamo nyiramugengeri.

Mu 2010, nibwo mu murenge wa Nzahaha, ahitwa mu Gishoma hatangiye kubakwa uruganda rutunganya umuriro w’amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri.

Icyo gihe ibi bishanga byombi Mashya na Gishoma byari ibihuru, abaturage babikandagiramo bakumva ubutaka butigita bakayoberwa ikibitera.

Mu myaka yakurikiyeho bishanga byombi byaracukuwe amazi aratemba hasigara nyiramugengeri, ari na yo kuri ubu bacukura bagahembwa amafaranga abafasha kwiteza imbere.

Mukaniyigena Sandrine, umukobwa wo mu murenge wa Rwimbogo, umaze imyaka itatu mu bucukuzi bwa nyiramugengeri, avuga ko asigaye abona amafaranga yo kugura imyenda myiza ndetse afite n’amatungo.

Ati "Ngitangira aka kazi nahise mfunguza konti, ndizigamira, nyuma nza kujya kubikuza nguramo inkoko, zimaze gukura ndazigurisha nkuramo 25,000 Frw, nongeraho 15000 Frw nari narizigamiye nguramo ingurube. Uyu munsi mfite ihene ebyiri n’ingurube".

Mu kazi gakorerwa mu gishanga cya Gishoma n’icya Mashya, harimo kurimbura ibishyitsi, gucukura, gupakira no kwikorera nyiramugengeri bayirunda hamwe, aho naho hakaba abandi bakozi bashinzwe kuyitunganya bakuramo imizi y’ibiti n’ibyatsi.

Aka kazi gatangira saa moya za mu gitondo kakageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. N’ubwo hari abishimira intambwe bamaze gutera babikesha aka kazi hari n’abavuga ko 1500Frw bakorera ku munsi ntacyo abamarira bakurikije uko ibiciro bihagaze ku isoko, bagasaba ko nibura yakongera ku munsi bakajya bakorera 2000 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko kuba ibi bishanga bicukurwamo nyiramugengeri ari amahirwe ku karere ka Rusizi kuko byatumye abaturage benshi babona akazi.

Ibikorwa by’ubucukuzi bwa nyiramugengeri byahaye akazi abagera ku 3800 barimo 800 bakora mu gishanga cya Mashya n’abandi 3000 bakora mu gishanga cya Gishoma.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.