USA: Abasirikare bafunzwe bazira ubutinganyi bahawe imbabazi na Perezida Biden



Perezida Biden yemeje ko yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko mu guha imbabazi abasirikare b’abatinganyi birukanywe bazira ubutinganyi.

Ibi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje ku munsi w’ejo kuwa Gatatu aho, yavuze ko yakosoye ikosa ry’amateka.

Ati: “Hatitawe ku butwari n’ubwitange bwabo, bararenganyijwe. Ibi birareba icyubahiro cya muntu n’ikinyabupfura, no gukora ku buryo ingabo z’igihugu zibona mu ngengagaciro zituma turi igihugu cy’igitangaza.”

Ubusanzwe itegeko ry’igisirikare ryahanaga iki cyaha ryariho kuva mu 1951 nyuma ryaje guseswa mu 2013. Ryasize abari abasirikare ibihumbi cyarabahamye mu nkiko za gisirikare, barirukanwa mu kazi kabo, kandi bamburwa uburenganzira bwo guhabwa iby’abavuye ku rugerero bose bagenerwa n’amategeko.

Izi mbabazi z’umukuru w’igihugu zihanaguye ibyaha by’abari mu gisirikare bazize iri tegeko.

Ibi bisobanuye ko bagomba kujya muri minisiteri y’abavuye ku rugerero n’icyemezo cyerekana ko ibyaha byabo byahanaguwe kugirango babone ibyo bagomba kugenerwa.

Muri Ibyo birimo imishahara batahawe, kubona inguzanyo, no kwiga kaminuza ku mafaranga ya guverinoma.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.