Igikorwa cyo gutoranya abanyezamu bakiri baato (9-17) cyatangiye


Biciye mu Irebero Goalkeeper Training Center n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), hatangiye igikorwa cyo gushaka impano z’abakiri bato bakina mu izamu.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024, Saa Munani z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Abana bagera kuri 62 bari hagati y’imyaka 9-17, baturutse mu marerero atandukanye, bari bitabiriye iki gikorwa.

Abatoza bagera kuri 15 biganjemo abasanzwe babarizwa mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri, ni bo bari baje gufashaka abana bafite impano kurusha abandi.

Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’Umuyobozi wa Takinike (DTN) muri Ferwafa, Gérard Buscher, Murangwa Éugene wakanyujijeho muri Rayon Sports n’Amavubi na Hamim Ushinzwe amahugurwa muri Ferwafa.

Kuri uyu wa Kane, igikorwa kirakomereza muri IPRC-Kigali mu Karere ka Kicukiro guhera Saa Saba n’igice z’amanywa. Nyuma y’Umujyi wa Kigali, hazakurikiraho Intara zindi z’Igihugu mu rwego rwo gushaka abeza bakina mu izamu.

Nyuma yo kubona abana bafite impano, imyirondoro ya bo izashyikirizwa DTN ubundi bakurikiranywe ku buryo bizanafasha abatoza b’amakipe y’Igihugu y’abato mu gihe babakeneye kuko aho bari hazaba hazwi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.