Uruzinduko Vladimir Putin yaba igeye kugirira muri Koreya ya Ruguru aho azahura na mugenzi we Kim Jong rwahangayikishije America

Published from Blogger Prime Android App

Bikomeje kuvugwa ko mu ntangiro z’icyumweru gitaha , Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin azasura Koreya ya Ruguru bwa mbere kuva mu myaka 24 ishize.

Putin arahura n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un kugira ngo baganire ku ngingo zitandukanye zirimo imibano y’ibihugu byombi. Amakuru avuga ko imyiteguro igeze kure kuko amashusho yafashwe n’icyogajuru arabigaragaza.

Aba bayobozi bombi baherukaga guhura muri Nzeri mu mujyi wa Vladivostok mu Burusiya ariko ni ubwa mbere Bwana Putin azaba asuye Pyongyang kuva mu 2000. Ni mu gihe Amerika yavuze ko ihangayikishijwe n'umubano wimbitse hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko Bwana Putin na Bwana Kim bashobora gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, harimo no ku bijyanye n’umutekano.

Abasesenguzi bavuga ko bishoboka ko Uburusiya burimo gushaka amasasu, abakozi bo mu bwubatsi, n’abakorerabushake bo kujya ku murongo w’imbere ku rugamba mu ntambara muri Ukraine, nkuko bivugwa na Sergei Markov, umuhanga muri siyansi ya politiki akaba n’inshuti ya Putin.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.