Kwamamaza

Rubavu: Abari baratswe amazu y'ubucuruzi muri Mahoko, kubera ibiza byatewe n'umugezi wa Sebeya bayasubijwe.

Published from Blogger Prime Android App

Kuri uyu wa mbere Leta y’u Rwanda yasubije abaturage amazu arenga 160 y’ubucuruzi yo muri santare ya Mahoko mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba. Leta yari yaratse aya mazu abaturage ivuga ko ari mu manegeka kuko aturiye umugezi wa Sebeya.

Abaturage bo muri santare ya Mahoko bavuga ko bishimiye iki cyemezo n’ubwo bitabuze kubagiraho ingaruka nyinshi zinganjemo iz’ubukene.


Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abategetsi b’inzego zitandukanye zirimo Ministeri y’Ubutabazi bwihuse MINEMA, Guverineri w’intara y’u Burengerazuba mu Rwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abaturage bahoze bafite amazu y’ubucuruzi muri santare ya Mahoko mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu. Yabereye mu murenge wa Rugerero mu kagali ka Gisa.

Leta y’u Rwanda mu kwezi kwa Munani k’umwaka ushize ni bwo yatse abaturage ba Mahoko amazu y’ubucuruzi bakoreragamo ivuga ko batuye mu manegeka kuko batuye muri metero 10 uvuye ku mugezi wa Sebeya.

Icyo gihe ubutegetsi bwahise butangira gusenya amwe muri yo, inategeka abari batuye mu mazu nayo ari muri izo metro kuhimuka.

Kuri uyu wa mbere, ibyari bimaze hafi umwaka wose ari amarira byahindutse ibitwenge kuko leta yabasubije amazu yabo.
Bamwe muri bo batangarije Ijwi ry’Amerika ko kwakwa amazu yabo byababereye ingorabahizi.

Ministiri Albert Murasira, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko urugomero rufata amazi rwamaze kubakwa ubu biteze ko nta kibazo cy’ibiza bazongera guhura na cyo.

Icyemezo cyo gusubiza inzu z’ubucuruzi abaturage bo muri santare ya Mahoko cyishimiwe n’abatari bake. Bamwe muri bo barabihuza n’amatora y’umukuru w’igihugu agiye kuba mu kwezi kwa Karindwi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.