Umugaba Mukuru w'Ibgabo za Uganda yatanze itegeko ryo gufunga abasirikare n'abayobozi bagenda nabi mu muhanda.

Published from Blogger Prime Android App

Military Police ya Uganda yatangiye guta muri yombi abashoferi b’igisirikare batubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’abasuzugura Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, nyuma y’itegeko ryatanzwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Muhoozi asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena ni bwo Polisi ya gisirikare ya Uganda yatangiye guta muri yombi abo basirikare ndetse na bamwe mu bakozi bo mu biro bya Perezida Yoweri Museveni.

Muhoozi yatanze itegeko ryo guta muri yombi abasirikare bitwaza ibyo bari byo bakica amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo "kugarura ikinyabupfura n’iyubahirizwa ry’amategeko mu gisirikare".

Ni itegeko yatanze nyuma y’igihe abanya-Uganda binubira kuba abasirikare n’abakozi ba Guverinoma bagenda nabi mu muhanda, ibiteza impanuka nyinshi.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko mu batawe muri yombi bamwe bazahabwa ibihano by’imyitwarire mibi abandi bakagezwa imbere y’ubutabera.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.