Umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri al-Qaeda, Jama’at Nusrat wigambye igitero cyagabwe muri Burkina Faso kigahitana abasirikari 107
Umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri al-Qaeda, Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin, wigambye ko tariki ya 11 Kamena 2024 wagabye igitero muri Burkina Faso cyahitanye ingabo z’iki gihugu zigera ku 107.
Jama’t Nusrat imaze iminsi isakaje amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza intwaro ivuga ko abarwanyi bayo bambuye ingabo za Leta, ndetse n’ay’abasirikare barindwi bafashe bugwate.
Ibihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba byibasirwa cyane n’ibitero nk’ibi, bigahitana abatari bake harimo abasirikare ndetse n’abasivili. Burkina Faso, Mali na Niger bihuriye mu karere ka Sahel ni byo bigabwaho ibitero byinshi.
Nk’uko Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuryango Konrad Adenauer Foundation muri Sahel yabitangarije Al Jazeera, Leta ya Burkina Faso iri gukora uko ishoboye ngo ihangane n’imitwe nka Jama’t Nusrat.
Ati “Batoje abakorerabushake 50.000, bamwe muri bo bahawe imyitozo y’igihe gito. Bafite ibyago byo gutsindwa kandi ntabwo bashoboye. Hafi ya buri munsi, haba ibintu nk’ibyo.”
Yakomeje avuga ko nubwo ibyo ibihugu uko ari bitatu bifite iki kibazo, ariko Burkina Faso ari yo yibasirwa kurenza Mali na Niger, cyane ko ari igihugu gitoya.
Mu myaka irenga icumi, imitwe y’iterabwoba imaze kwica abantu ibihumbi n’ibihumbi no kwimura abarenga miliyoni ebyiri muri Burkina Faso. Mu 2023, arenga 8400 bapfiriye muri ibi bitero. Uyu mubare wikubye inshuro ebyiri, ugereranyije no mu 2022.
Mu gihe 60% by’ubutaka bwa Burkina Faso bigenzurwa n’imitwe y’iterabwoba, Leta ikomeje kugura intwaro kugira ngo iyirukanemo, ibifashijwemo n’u Burusiya.
No comments