Rusizi hagiye kubakwa umuhanda uzafasha abantu kuruhuka no kugorora imitsi cyane ku bakuze.

Published from Blogger Prime Android App

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko mu mujyi wa Rusizi hagiye kubakwa umuhanda abasaza n’abakecuru bazajya bagendamo n’amaguru ukabafasha kunanura imitsi.

Byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’aka Karere ku bufatanye n’umuryango Nyarwanda, Faith Victory Association (FVA) uharanira kurandura ubukene wibanda ku kubakira ubushobozi abagore abana.

Muri iki gihe Abanyarwanda batewe impungenge n’ubwiyongere bw’indwara zitandura zikunze kwibasira abageze mu zabukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko mu rwego rwo kubafasha gusazana ubuzima bwiza bagiye kubakirwa umuhanda uzajya ubafasha kunanura imitsi.

Ati “Harimo no gutekereza uburyo abantu bajya babona ahantu baruhukira cyangwa se bakorera siporo, bagendagenda, nk’abasaza n’abakecuru. Hari umuhanda ugiye gukorwa uva ku Bitaro bya Gihundwe, ukazahinguka hirya ku badive. Ni umuhanda twifuza ko uzajyamo uburyo bubaka imihanda ikajyamo na massage, ukaba ushobora kuba wakandagiramo n’ibirenge ugakora massage”.

Uretse uyu muhanda uzaba ufite umwihariko wo kunanura imitsi, muri aka karere hari no gukorwa no kwagura imihanda yo kwihutisha ubuhahirane irimo umuhanda Gihundwe - Rwahi – Busekanka w’ibilometero 8.1 watangiye gukorwa n’umuhanda Bugarama-Gikundamvura-Butare-Bweyeye w’ibilometero 61 ugiye kubakwa ku bufatanye na Banki nyafurika itsura amajyambere, hateganyijwe no kongera ubugari bw’umuhanda wa Bugarama.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.