Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rishya ryerekana impinduka ku bayobozi bashya baribatangaje 11/06/2024.

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuguruye ry’abayobozi bashya washyizeho bayihagarariye mu mahanga, aho umwe yahise ahinduka nk’uko bigaragazwa n’itangazo rivuguruye.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubuyobozi bwa M23 bwashyize hanze itangazo rishyiraho abayobozi bahagarariye uyu mutwe mu mahanga, aho Umuhuzabikorwa mukuru wabo ari Manzi Ngarambe Willy.

Iri tangazo ryari ryasohowe ku wa Mbere, ryagagaragaza kandi ko uyu Muhuzabikorwa azaba yungirijwe n’abandi babiri, ari bo Muheto Jackson ndetse na Muhire John.

Kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi bwa M23 bwashyize hanze irindi tangazo rivuga impinduka zabayeho kuri aba bayobozi bari batangajwe, aho mu bahuzabikorwa Bungirije, habayemo impinduka kuri Muhire John, aho yabaye Shamamba Kilo John.

Mu butumwa buherekeje iri tangazo rivuguruye bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yagize ati “Icyemezo N° 037/PRES-M23 /2024 cyo ku wa 11 Kamena 2024 kigaragaza impinduka ku cyemezo N° 036/PRES-M23 /2024 cyo ku ya 10 Kamena 2024, kirebana n’ishyirwaho ry’Umuhuzabikorwa n’Abahuzabikorwa Bungiriye bahagarariye M23 mu mahanga.”

Itangazo rishyiraho aba bahuzabikorwa bahagarariye Umutwe wa M23, rivuga ko ishyirwaho ryabo, rigamije guca abiyitiriraga ko bahagarariye uyu mutwe.

Umugaba Mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga aherutse gutangaza ko bamwe mu bafasha uyu mutwe, barimo n’Abanyekongo bo mu mahanga, bawushyigikiye kandi bifuza ko ugera ku ntego zawo zo guca akarengane kakunze gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.