Igisirikare cya CONGO cyagenewe ingengo y'imari yisumbuye na Guverinoma nshya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

 


Guverinoma nshya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko buri mwaka izajya ishora mu nzego z’umutekano z’igihugu amafaranga y’Amanye-Congo miliyari ibihumbi 11.

Iyi guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka yagaragaje ko aya mafaranga angana na miliyari 3,8 z’Amadolari ( angana na miliyari 5.101,3 Frw), azifashishwa mu kurinda ubutaka bw’iki gihugu n’umutungo w’abaturage.

Muri rusange, ingengo y’imari guverinoma nshya ya RDC yateganyije mu myaka itanu ifite agaciro ka miliyari 92,9$. Muri iki gihe, inzego z’umutekano zahariwe miliyari 19,5$ (miliyari ibihumbi 25,6Frw).

Ingengo y’imari ya RDC yarazamutse cyane kuva mu 2022 bitewe ahanini n’ibihe bidasanzwe uburasirazuba bw’iki gihugu burimo. Iki gice ni cyo ingabo za Leta zihanganiyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, wubuye imirwano kuva mu mpera za 2022.

Iyi ntambara yatumye mu 2022 guverinoma ya RDC ifata icyemezo cyo kuzamura ingengo y’imari yari isanzwe ingana na miliyari 11$, igera kuri miliyari 14,6$. Iyagenewe igisirikare yo yazamuwe ku gipimo cya 300%, ishyirwa kuri miliyari 1$.

Amafaranga yongerewe mu ngengo y’imari igenerwa igisirikare yafashije Leta ya RDC kugura ibikoresho bya gisirikare byinshi kandi bigezweho nk’utudege tutagira abapilote tugaba ibitero twa CH-4, dukorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa, indege za kajugujugu, ibifaru ndetse n’imbunda.Ibi byiyongereyeho ubwishyu ku bacancuro baturutse mu bihugu by’i Burayi, batoza, bakanajyana n’ingabo za RDC ku rugamba, ubwishyu ku ngabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo igize ihuriro Wazalendo na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda.

Gusa n’ubwo izi mbaraga z’amafaranga zose zashowe mu gisirikare, ntabwo ingabo za RDC n’abazifasha bashoboye gutsimbura M23 mu bice byinshi yafashe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahubwo byageze aho uyu mutwe uzenguruka umujyi wa Sake, usatira Goma.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yarahiriye gukomeza gushyira imbaraga mu nzego z’umutekano, by’umwihariko igisirikare, kugira ngo zishobore kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu byo Minisitiri w’Intebe Tuluka yiyemeje kwibandaho ubwo yahabwaga iyi nshingano muri Mata 2024, harimo gushyiraho ingamba za guverinoma zatuma ingabo za RDC zitsinda iyi ntambara, cyane cyane ku kubaka ubushobozi bw’igisirikare; haba mu myitozo ndetse no mu bikoresho.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.