Nyamasheke: Nyuma yokubakirwa amazu adakomeye agasenyuka, bubakiwe akomeye bibatera gushima

 


Abagize imiryango 50 yahungutse ikubakirwa inzu zidakomeye zahise zisenyuka zitamaze imyaka ibiri, bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwabumvise bukaba buri kububakira inzu zijyanye n’igihe, bakavuga ko bazazifata neza.

Izi nzu ziri kubakwa mu Kagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, mu Karere ka Nyamasheke, mu bibanza iza mbere zari zubatsemo.

Mu 2012 nibwo iyi miryango igizwe n’abaturage bahungutse mu 2009 no mu 2010 bagasanga inzu zabo zitagihari yubakiwe inzu. Mu myaka nk’ibiri gusa izo nzu zose zari zimaze gusenyuka, biba ngombwa ko aba baturage bakuraho amabati bagondagonda inzu z’imbaho bazibamo ariko nako bakomeza gutabaza ubuyobozi, bwaje kubumva ubu bakaba bari kubakirwa inzu zigezweho.

Mukandayisenga Donatha, avuga ko nyuma y’aho izi nzu bari barubakiwe zisenyutse batangiye kugira ubuzima bubi, bagahorana impungenge y’uko ibikuta byasigaye bishobora kubagwaho cyangwa bikagwa ku bana babo. Ati “Imvura yaragwaga tugasohoka ariko twitabaje ubuyobozi butubera ababyeyi beza, ubu aho bigeze turabona buri kubigenza neza Imana ibahe umugisha”.

Murekatete Claudine, ufite umuryango w’abantu batanu avuga ko ashimira ubuyobozi buri kububakira izi by’umwihariko akabushimira kuba bwaramuhayemo akazi. Ati “Ubu mfite ibyishimo byinshi kuko bari kunyubakira inzu ikomeye. Twabaga ahantu hadashobotse, tuvirwa. Bampayemo n’akazi amafaranga mpembwa ndi kuyakoresha neza kugira ngo azamfashe kwivana mu bukene”.

Ruhigira Enock, avuga ko “Muri uyu mwaka twagiye kubona tubona baje kutwubakira. Ubu turishimye turarya tukaryama”. Inzu aba baturage bari kubakira ni inzu z’ebyiri muri imwe, bivuze ko inzu imwe izajya ituzwamo imiryango ibiri. Ni inzu zizaba zifite ibigega by’amazi, n’ibikoni n’ubwiherero.

Abazituzwamo bavuga ko zikomeye bagereranyije n’iza mbere kuko zo ziri kubakishwa amatafari ahiye na sima. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko inzu zizaba zuzuye neza zamaze no kugezwamo ibikoresho byo mu nzu bitarenze ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Yasabye abazazituzwamo kuzazifat neza bakirinda ikintu cyose gishobora kuzangiza kuko ari inzu zabo atari inzu z’ubuyobozi. Biteganyijwe ko izi nzu n’ibikoresho byo mu nzu bizazishyirwamo byose hamwe bizatwara arenga miliyoni 240Frw.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.