Umutwe wa M23 urashaka gufata Umujyi wa Butembo nyuma ya Kanyabayonga.



Umutwe w'inyeshyamba wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafashe gahunda yo kwigarurira n'umujyi wa Butembo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo gufata Kanyabayonga.

Kanyabanyonga yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2024, nyuma y’imirwano idasanzwe hagati y'abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya RDC n'abafatanyabikorwa bayo. Iyi mirwano yatumye ingabo za FARDC ziva Kanyabayonga bahunga berekeza mu mujyi wa Butembo.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko abarwanyi babo bafite intego yo gufata ibindi bice by’igihugu kugeza i Kinshasa. Ati “Baturage nimureke guhunga ibice twabohoye kuko dushaka kugera i Kinshasa. Ntabwo mwahora muhunga. FARDC birutse kandi tuzabatsinda.”

Umugambi wo gufata Kinshasa washimangiwe n’umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC rigizwe n’imitwe irimo M23, Corneille Nangaa, watangaje kuri uyu wa 29 Kamena 2024 ko Perezida Félix Tshisekedi adakwiye kuguma ku butegetsi bwa RDC kuko ngo yagambaniye iki gihugu, agerageza kugicamo ibice, asuzuguza n’inzego z’umutekano.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.