Guverinoma y’u Budage n’iya Denmark biri kubaka umuhanda uzanyura munsi y'inyanja ya Balatic, hari umuhanda usanzwe n'uwa gariyamoshi!



Ku bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Budage n’iya Denmark hari kubakwa umuhanda usanzwe n’uwa gariyamoshi mu nyanja ya Baltic, yitezweho impinduka zikomeye mu buhahirane hagati y’impande zombi kandi ukazahesha akazi abagera ku 2500 kugeza ubwo uzaba wuzuye mu 2029.

Uyu mushinga ushingiye ku masezerano guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye mu 2008 gusa ntiyahise ashyirwa mu bikorwa bitewe n’ubukererwe bw’Inteko zishinga amategeko zari zitegerejwe ngo ziyemeze. Hanakorwaga kandi ubushakashatsi ku ngaruka uyu mushinga ushobora kugira ku bidukikije.

Ibikorwa byo kuwubaka byatangiye nyuma y’aho mu Ugushyingo 2020 urukiko rwo mu Budage rwatesheje agaciro ikirego cy’abitambikaga uyu mushinga, bagaragazaga ko uzabangamira ibidukikije, cyane cyane ubuzima bw’inyamaswa ziba mu nyanja ya Baltic.

Uyu muhanda ukazanyura ku muyoboro wa Fehmarn Belt uhuza ikirwa cya Fehmarn cyo mu Budage na Lolland muri Denmark, ukazajya ukoreshwa n’imodoka ndetse na gariyamoshi ziva n’izijya mu gace ka Rodby na Puttgarden zisanzwe zitwara abagenzi babarirwa muri za miliyoni buri mwaka.

Iyi mihanda izaba ifite uburebure bw’ibilometero 18. Guverinoma z’ibihugu byombi ziteganya ko ibikorwa byo kuyubaka bizatwara miliyari 7 z’amayero. 

Ikigo Fermern A/S kiri kubaka iyi mihanda cyatangaje ko kizubaka ibice 89 bya beto bizahuzwa. Harimo umwobo muremure izanyuramo ufite ubugari bwa metero 43 na metero icyenda ujya hejuru.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.