Kwamamaza

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis arasaba Leta ya Kinshasa n'imiryango mpuzamahanga gukora ibishoboka ubwicanyi buri muri RDC bugahagarara.

Published from Blogger Prime Android App

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku Cyumweru yasabye abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gushyira iherezo ku rugomo n’ubwicanyi bikomeje kugaragara muri icyo gihugu.

Papa yatanze uwo mukoro mu butumwa yatanze nyuma yo kuyobora isengesho rya Angelus.

Yagize ati: "Ndasaba abayobozi b’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umuryango Mpuzamahanga gukora ibiri mu bushobozi bwabo byose bagashyira iherezo ku rugomo kandi bakarinda ubuzima bw’abaturage".

Papa yagaragaje ko mu banye-Congo bahohoterwa abandi bakicwa harimo "abazira ukwemera kwabo", ashimangira ko ari "abahorwa Imana". Yunzemo ati: "Igitambo cyabo ni imbuto zimera zikera imbuto, ndetse zikatwigisha kwamamazanya ivanjili umurava n’ukudacogora".

Papa Francis yasabye abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora ibishoboka byose bakarengera ubuzima bw’abaturage b’iki gihugu, mu gihe mu burasirazuba bwacyo hamaze iminsi hakorerwa ubwicanyi bw’indengakamere.

Ni ubwicanyi umutwe wa ADF ugendera ku mahame ya Leta ya Kiisilamu umaze iminsi ukorera muri Teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Sosiyete Sivile y’i Beni ivuga ko kuva mu kwezi gushize ADF yishe abaturage bo muri kariya gace babarirwa mu 120. Andi makuru atangwa n’Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa yo avuga ko abamaze kwicwa kuva mu ntangiriro za Gicurasi bamaze kugera mu 150.

Ni nyuma y’igitero ADF yagabye muri Beni kigahitana abantu 42 barimo abishwe baciwe imitwe, abandi benshi bakagikomerekeramo.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko byibura kuva mu mwaka ushize wa 2023 ADF imaze kwica abanye-Congo barenga 1,000.

Papa Francis wanamaganye intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC, mu butumwa bwe bwo ku Cyumweru yasabye abatuye Isi gusengera abanye-Congo, cyo kimwe n’abaturage bo mu bihugu bya Ukraine, Israel, Palestine, Sudani na Burmanie

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.