Kwamamaza

RDCongo: Amakamyo agera kuri 40 yavaga Beni apakiye ibicuruzwa bitandukanye yaheze mu nzira kubera intambara

Published from Blogger Prime Android App

Amakamyo mirongo ine y’ibicuruzwa biva ku butaka bwa Beni amaze ibyumweru bitatu ahagaritswe i Kanyabayonga, bitewe n’imirwano ikomeje kuba hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC.

Amakuru avuga ko bidashoboka ko aya makamyo ajya i Kiwanja, Goma n’ibindi bice byo mu majyepfo y’intara ya Kivu y’amajyaruguru kubera Intambara.

Aya makamyo ngo yari atwaye imbaho n’inkwi, amavuta, n’ibindi bitandukanye.Umwe mu bashoferi witwa Eric Bahati Kasanga yabwiye radio okapi ko kwambuka bajya mu bice byavuzwe byabananiye.

Ati: “Twageze hano dushaka kwambuka kugira ngo dukomeze urugendo rwacu, abasirikare baratubuza none ibyumweru bitatu birashize kuva imirwano yatangira muri kano gace, turacyahari ”

Kugeza ubu imirwano iracyakomeje hagati y’ihuriro rya FARDC na M23 mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru. Agace ka Kanyabayonga kari muri utwo duce turikuberamo isibaniro y’urugamba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.