Umuhanzi Tiwa Savege yasobanuye impamvu adakunda gukorana indirimbo n'abahanzikazi bagenzi be.

Published from Blogger Prime Android App

Umuhanzikazi, Tiwa Savage uri mu bakomeye ku mugabane wa Afurika ndetse bamwe bakunze kwita umwamikazi w’injyana ya Afro Beat yasobanuye impamu imutera kudakorana n’abahanzi b’igitsina gore bagenzi be ahubwo agakorana n’abagabo gusa.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Fresh Live’ cya MTV, uyu mukobwa yavuze ko impamvu ibitera aruko abagabo aribo bakunze kumusaba ko bakorana, ko ari ibintu byikora ngo kuko we nta ruhare abigiramo.

Tiwa Savage akomeza avuga ko ku bwe yifuza kuba yazamura abahanzikazi bagenzi be kurusha uko yazamura abahanzi b’igitsina gabo ariko ko abagore badakunze kumwisanzuraho ngo babimusabe.

Ibi Tiwa Savage abivuze nyuma y’uko abantu bakomeje kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko afasha abahanzi b’abagabo gusa akaba aribo bakorana ngo ariko ntafashe bagenzi be b’igitsina gore.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.