Kwamamaza

Umunyamakuru wafunzwe na Israel yatangaje ubuzima bushariye babayemo



Umunyamakuru Mohamed Saber Arab wafatiwe n’Ingabo za Israel mu Bitaro bya al-Shifa mu gace ka Gaza, yasobanuye ko we na bagenzi be bafungiwe muri kasho aho bakorerwaga iyicarubozo, bamwe muri bo bakahatakariza ubuzima.

Uyu munyamakuru w’imyaka 42 y’amavuko wafashwe muri Werurwe 2024 yabisobanuriye umunyamategeko we wamusuye ku nshuro ya mbere muri iki kigo kiri muri Israel.

Saber ukorera Televiziyo Al Araby yasobanuye ko abafungiwe muri iki kigo bamara igihe kinini bapfutse mu maso, banambaye amapingu. Kuri we, ngo mu minsi 50 amazemo, yahinduye imyenda inshuro imwe gusa, kuri uyu munsi yasuwe n’umunyamategeko we.

Yavuze ko abafungwa batemerewe kuganira, kandi ko ababirengaho bahanishwa gukubitwa inkoni nyinshi. Gusenga ngo na bwo bisaba kubikora bucece kuko ibikorwa by’amasengesho ntibyemewe muri iki kigo.

Nk’uko Al Jazeera yabitangaje kuri uyu wa 20 Kamena 2024, uyu munyamakuru yabwiye umunyamategeko we ko hari abafungwa bakuwemo imbavu, abandi bakurwamo amasasu yabinjiye mu mubiri, hatifashishijwe ikinya.

Muri iki kigo, ngo baba bazengurutswe n’imbwa za Polisi, imfungwa enye ziba zemerewe kumara igihe kitarenze umunota umwe mu bwiherero. Yongeyeho ko aho barara ari hasi, inkweto zabo zo bazifashisha nk’imisego.

Uyu munyamakuru kimwe n’abandi Israel ifunze ni abafashwe n’ingabo zayo, zibakekaho gukorana cyangwa gukorera umutwe wa Hamas zifata nk’uw’iterabwoba. Gusa ibinyamakuru bakorera byamaganye ibi birego, bisobanura ko iki gihugu kigamije gutsikamira umwuga wabo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.