Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imaze kwemerera indorerezi z’Amatora 267 ndetse ikaba ikiri kwakira n'izindi



Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imaze kwakira indorerezi z’Amatora 267 ndetse ikaba ikiri kwakira izindi zigaragaza ubwo bushake.

Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku myiteguro y’icyiciro cy’ibikorwa byo kwiyamamaza kigiye gutangira ku bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko ibikorwa byo kwakira kandidatire no kuzemeza byagenze neza kandi ko n’ibikorwa byo kwiyamamaza bikwiye kugenda neza.

Mu gihe hakomeje imyiteguro y’amatora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yatangaje ko hamaze kwemezwa indorerezi 267.

Yagaragaje ko hakiri abandi babisabye bataremererwa ndetse ashimangira ko muri abo bamaze kwemererwa harimo 61 baturutse mu bindi bihugu no mu miryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Bariya nibo tumaze kwemerera ariko ababisabye ni benshi kurusha bariya. Byose bifite amategeko n’amabwiriza bigenderaho, bariya nababwiye ni abo kugeza nimugoroba [kuwa 19 Kamena 2024] kandi tubona umuco w’uko benshi bakunze kubisaba ari uko amatora yegereje.”

Yagaragaje ko nubwo umubare ukiri muto bidakwiye gutera impungenge kuko ababisaba ari benshi kandi bazemererwa bishingiye ku biteganywa n’amategeko. Ati “Umubare waba muto cyangwa munini igikuru ni uko ubwo bushake bwa NEC kugira ngo ibyo ikora bibe bigaragarira uwo ari we wese ushaka kubikora.”

Yagaragaje ko n’abakandida bashobora kugira ababahagarariye mu byumba by’itora kugira ngo icyo gikorwa kigende neza. Yagaragaje ko mu kwakira indorerezi mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 hakoreshejwemo uburyo bw’ikoranabuhanga byaba ku babisaba no kubyemeza.

Ati “Ubundi indorerezi mvamahanga kugira ngo zemerwe bagombaga kuza muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bagafata impapuro bakazuzuza tukabasubiza tubemerera cyangwa ntitubemerere ariko ubu ntibikiri ngombwa. Indorerezi iri muri Commonwealth, African Union n’ahandi ntabwo basabwa kuza hano, twashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo umuntu abisaba tukanabisuzuma dukoresheje ikoranabuhanga.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko hateganyijwe kuzakira indorerezi nyinshi zaba iz’imbere mu gihugu cyangwa izituruka mu bindi bihugu

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.