Kwamamaza

Raporo nsha y'Umuryango w'Abibumbye irashinja RDF kongera ingabo n'ibikoresho muri Congo.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zashinjije u Rwanda kongera umubare w’ingabo zarwo ndetse n’uw’ibikoresho bya gisirikare mu burasirazuba bwa kiriya gihugu, aho FARDC ikomeje kurwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ni raporo kugeza ubu izi mpuguke zitarashyikiriza Loni ariko ibikubiyemo byamaze gushyirwa ku karubanda.

Izi mpuguke inshuro nyinshi zakunze gushimangira ibirego bishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo guha umusada inyeshyamba za M23. Ni ibirego Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza nk’ibinyoma.

Raporo yazo nshya ivuga ko muri Mutarama uyu mwaka u Rwanda rwohereje muri Congo abasirikare 1,000. Ivuga kandi ko ibirenze ibyo ngo rwashakiye M23 abarwanyi bashya barimo abayinjiyemo ku bushake n’ababihatiriwe. Ni abarwanyi ngo barimo n’abana bato; kubashaka bikaba byarakorewe muri Kivu ya Ruguru, mu Rwanda ndetse no muri Uganda.

Impuguke za Loni muri raporo yazo zivuga ko abarwanyi bashya ba M23 bamaze igihe bahererwa imyitozo mu bice bitandukanye, birimo Umujyi wa Bunagana ndetse no mu birindiro bya Tchanzu bisanzwe bibamo General Sultani Makenga ukuriye igisirikare cya M23.

Izi mpuguke zivuga ko Colonel Kanyamibwa Leon wa M23 ari we uyoboye ibikorwa byo gutoza abarwanyi bashya ba M23, gusa imyitozo nanone ngo ikaba iyoborwa n’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda.

Zivuga kandi ko u Rwanda rwongereye ingabo zirushinja kugira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Impuguke za Loni zivuga ko abasirikare ba RDF bari muri RDC babarirwa mu 3,500; ibisobanura ko baba baruta ubwinshi abarwanyi b’umutwe wa M23.

Izi mpuguke zivuga ko hari amashusho ya drones zabonye yerekana imirongo y’abasirikare benshi ba RDF banafite intwaro ziremereye bagera mu gace ka Rwindi muri Werurwe uyu mwaka. Zishinja kandi Colonel Migabo Callixte kuba ari we uyoboye izo ngabo.

Usibye kohereza ingabo, RDF inashinjwa kohereza muri Congo ibikoresho bya gisirikare birimo za burende ziriho radars na missile zihanura indege zirasirwa ku butaka ndetse n’imbunda nini zo mu bwoko bwa 120mm. Kohereza izi ntwaro muri Congo ngo nta kindi bigamije usibye guhanura drones zo mu bwoko bwa CH-4 RDC yari yaraguze mu Bushinwa.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize M23 yemeje ko yahanuye ebyiri muri izi drones, indi imwe ikorera impanuka ku kibuga cy’indege cya Kavumu.

RDC mu minsi ishize yaguze izindi drones za CH-4, gusa amakuru avuga ko izi drones zikiri i Kinshasa zitazoherezwa mu bice by’imirwano. Kugeza ubu ntacyo u Rwanda ruravuga kuri iriya raporo.

Leta y’u Rwanda icyakora yakunze kunenga raporo nk’iyi izigaragaza nka kimwe mu bikomeje kudindiza ibikorwa byo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.