Umunyamakuru Babu, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo n'ihazabu y'amafaranga atari make!

Published from Blogger Prime Android App

Umunyamakuru Babu uzwi mu biganiro by’imyidagaduro, umaze iminsi atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bari bahuriye mu kabari, yasabiwe gufungwa umwaka umwe.

Rugemana Amen uzwi nka Babu asanzwe ari Umunyamakuru wa Isibo TV, uzwi mu kiganiro The Choice Live, yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku ya 01 rishyira ku ya 02 Kamena 2024.

Izindi Nkuru
Hatangajwe igikekwa ku munyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda watawe muri yombi
Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari
 13/06/2024
Hatangajwe icyemezo mu rubanza rw’uwashinjwaga kwiba Telefone ya The Ben wari wasabiwe imyaka 2
Hatangajwe icyemezo mu rubanza rw’uwashinjwaga kwiba Telefone ya The Ben wari wasabiwe imyaka 2
 12/06/2024
 
Uyu munyamakuru ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bivugwa ko bari bahuriye mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, Ubushinjacyaha burega Babu iki cyaha, bwavuze ko yakubise igipfunsi mu maso umusore akanamukomeretsa.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza, guhamya icyaha Rugemana Amen [Babu] rukamukatira gufungwa umwaka umwe, no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frw.

Ni mu gihe uregwa we adahakana icyaha, ariko akavuga ko akwiye kugabanyirizwa igihano, ntafungwe, dore ko yamaze no kwiyunga n’uwo yakoreye icyaha, ndetse ko bakoranya inyandiko ibihamya.

Babu kandi yavuze ko ikindi ari uko uwo akurikiranyweho gusagarira akamukubita ingumi, ari we wari wamwenderanyije, ndetse ko muri iyo nyandiko y’ubwiyunge anabihamya.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kwiyunga k’uwakoze icyaha n’uwo yagikoreye, bidakuraho ko ibyo yakoze bigize icyaha, ndetse ko aba aburana kugira ngo hanatangwe isomo ku bandi, bwongera gushimangira ko uregwa akwiye guhamywa iki cyaha, akanahanishwa ibihano bwamusabiye.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yahise apfundikira urubanza, yanzura ko umwanzuro w’Urukiko uzasomwa mu cyumweru gitaha tariki 21 Kamena 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.