Kwamamaza

Raporo y'Umuryango w'Abibumbye yagaragaje ko Uganda itera inkunga M23 mu buryo bunyuranye

Published from Blogger Prime Android App

Umuryango w’Abibumbye biciye muri raporo y’impuguke zawo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washinjije Leta ya Uganda guha ubufasha umutwe wa M23 ndetse no guha imyitozo abarwanyi bawo.

Raporo y’izi mpuguke yagiye hanze by’impanuka ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko cyabonye ni yo yemeza ayo makuru.

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze imyaka irenga ibiri bushinja Leta y’u Rwanda kuba ari yo iha ubufasha inyeshyamba za M23, gusa hashize igihe gito ibirego nk’ibyo binatangiye gushinjwa Uganda.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe ndetse n’umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bari mu bashinja byeruye Uganda guha ubufasha M23.

Raporo y’Impuguke za Loni ivuga ko "impuguke za Loni...zabonye ibihamya byemeza ubufasha bamwe muri ba Ofisiye ba UPDF (Igisirikare cya Uganda) na CMI (urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare) kuri M23".

Ikomeza ivuga ko "amakuru yatanzwe n’intasi ndetse n’abegereye M23 na yo yemeza ko hari abakozi b’ubutasi bwa Uganda bari i Bunagana kuva byibura mu mpera za 2023, mu rwego rwo guhuza ibikorwa n’abayobozi ba M23, kubaha ibikoresho ndetse no gutwara abayobozi ba M23 mu duce igenzura".

Umujyi wa Bunagana uri mu duce tw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru M23 imaze igihe kirekire igenzura, nyuma yo kuwirukanamo Ingabo za Leta ya RDC muri Kamena 2022.

Ubwo M23 yari imaze kuwufata bamwe mu basirikare ba RDC bashinje Ingabo za Uganda kugira uruhare mu ifatwa ryawo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.