Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Omborenga na Hakizimana Muhadjiri

Published from Blogger Prime Android App

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Omborenga Fitina wakiniraga APR FC na Hakizimana Muhadjiri wari uri muri Police FC mu gihe habura umunsi umwe ngo habe umukino wo kuganura Stade Amahoro mu cyiswe “Umuhuro w’Amahoro”.

Muhadjiri yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe bamusanze iwe mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Kamena 2024 nyuma y’ibiganiro bya Muhadjiri byatangiye ubwo umwaka wa shampiyona wasozwaga.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda, akaba agiye gukinira Rayon Sports ku nshuro ya Mbere.

Si uyu mukinnyi warangizanyije na Rayon Sports ahubwo na Omborenga Fitina usanzwe akina inyuma ku ruhande rw’iburyo yamaze kurangizanya nayo.

Bivugwa ko Omborenga Fitina yahawe Miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse n’umushahara wa Miliyoni imwe buri kwezi.

Biteganijwe ko ku mukino wiswe Umuhuro w’Amahoro wateguwe ngo ubimburire ifungurwa ku mugaragaro rya Stade amahoro riteganyijwe taliki 04 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rubohowe, aba bakinnyi bazagaragara mu kibuga.

Rayon Sports izifashisha aba bakinnyi ku mu kino wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 ubwo bazaba bakina na APR FC mu mukino wiswe Umuhuro w’Amahoro.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.