Ni iyihe mpamvu yaba yihishe inyuma y'ibirego UNHCR ishinja u Rwanda?

Published from Blogger Prime Android App

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) riheruka kuyishinja gufata nabi abimukira n’abasaba ubuhungiro, ivuga ko bidafite ishingiro.

Guverinoma yamaganye ibirego bya UNHCR biciye mu itangazo Ibiro by’Umuvugizi wayo ryasohoye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024.
Iri shami rya Loni ryita ku mpunzi, riheruka kugaragaza ko "u Rwanda ruhonyora uburenganzira bw’abimukira" kandi ko "nta bwisanzure baba bafite iyo bari mu Rwanda".

Guverinoma mu itangazo yasohoye yagaragaje ko UNHCR yakagombye "kurushaho kwita ku burenganzira bw’impunzi aho kurwanya umuhate w’u Rwanda wo kuzakirana ubwuzu".

U Rwanda kandi ruvuga ko bitumvikana uburyo UNCHR irubeshyera ivuga ko rufata nabi impunzi, ibyo ruhuza no kuba igamije kurwanya umugambi wo kwakira impunzi n’abimukira baturutse mu Bwongereza, nyamara kandi ku rundi ruhande inakomeje gukorana n’u Rwanda mu kwakira abaturutse muri Libya.

Rwagize ruti: "Uyu muryango urasa n’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito."

U Rwanda rwagaragaje kandi ko bimwe mu birego UNHCR ikunze kwitwaza ari umugabo wangiwe ubuhungiro muri Seychelles hanyuma ishami ry’uwo muryango muri Afurika y’Epfo rikemeza ko agomba kujya mu Rwanda.

Rusobanura ko n’ubwo icyo cyemezo cyari cyafashwe, Guverinoma y’u Rwanda ku ruhande rwayo itari yigeze iganirizwa ku kuba yamwakira ndetse ngo ntiyanagishijwe inama ku cyemezo cyafashwe cyangwa ngo hagire abakozi ba UNCHR bavugana na rwo kuri iyo ngingo.

U Rwanda kandi ruvuga ko ibyerekeye uriya munya-Seychelles ari "rumwe mu ngero nyinshi z’ibirego bidafite ishingiro" UNHCR idahwema kururega.
Rwunzemo ko iri shami rya Loni ryigeze kururega "kwanga kwakira itsinda ry’Abarundi batanigeze basaba ubuhungiro", nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Ku bwa Leta y’u Rwanda, "ibi birasekeje cyane bijyanye no kuba u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu.”

U Rwanda rwagaragaje ko hari ibindi birego by’ibinyoma UNHCR ikunze kurushinja bifitanye isano n’abantu bafite ubuhunzi mu bindi bihugu bagera mu Rwanda ntibuzuze ibyangombwa bisabwa ugiye gusura igihugu cyangwa kuba basaba ubuhungiro, ndetse n’abava mu Rwanda ku bushake bwabo nta muntu ubirukanye.

Itangazo rya Guverinoma rishimangira ko "u Rwanda ntirwanga abasaba ubuhunzi" nk’uko rwakunze kubigaragaza.

Rwunzemo ko rukomeje kubahiriza inshingano zarwo n’amategeko arebana n’impunzi kandi ko ruzakomeza "gutanga umutekano n’amahirwe ku baruhungiraho bahunze amakimbirane mu bihugu byabo nk’uko rwabikoze mu myaka 30 ishize".

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.