Umukinnyi w’umunyarwanda Hakim Sahabo arifuzwa na Leicester City yo mu Bwongereza



Umukinnyi w’umunyarwanda Hakim Sahabo ukinira Standard de Liege yo mu Bubiligi arifuzwa na Leicester City yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza ’Premier League.’

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 nibwo ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa L’Avenir cyavuze ko ikipe ya Leicester City

itari yatanga ubusabe bwayo mu buryo bweruye ko ishaka Hakim Sahabo mu ikipe ye ya Standard de Liege.

Nubwo ariko itari yatanga ubusabe iki kinyamakuru cyemeza ko Liecester City irimo iramugenda runono ndetse inabaza amakuru ye kugira ngo ibone gutangira kujya mu biganiro.

Ubuhanga bw’uyu musore ntabwo ari iyo kipe yonyine imwifuza ahubwo hari n’andi makipe akomeye amwifuza arimo Eintracht Frankfurt ndetse na Hoffenheim z’ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage.

Bitangazwa ko biramutse bikunze Hakim Sahabo w’imyaka 19 akerekeza muri Leicester City yatangwaho agera kuri miliyoni 5 z’Amayero.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.