Umuhanzi Don Jazzy yahishuye impamvu atorongera gushaka undi umugore



Michael Collins Ajereh wamamaye mu muziki wa Nigeria nka Don Jazzy, yahishuye ko impamvu atarongera gushaka umugore nyuma y’igihe atandukanye n’uwo bari barashakanye ari uko ashaka kubanza kwiyitaho.

Mu 2021 nibwo Don Jazzy yatangaje ko amaze imyaka igera muri 18 atandukanye n’uwari umugore we bari barashakanye, Michelle Jackson.

Uyu mugore bamaranye imyaka ibiri gusa bahita batandukana, Don Jazz yavuze ko icyabaye imbarutso ya gatanya yabo ari uko uyu mugabo yitaga ku muziki cyane kurenza urugo.

Kuri uyu wa 26 Kamena 2024, ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku rubuga rwa X, abakunzi be bamubajije impamvu adashaka undi mugore nawe abasubiza ko akiri kwiyitaho kugira ngo azabone uko asubira mu rukundo ameze neza.

Don Jazzy ni umuhanzi akaba na producer wamamaye cyane muri Nigeria bitewe n’ibihangano bye n’uburyo yagiye azamura abahanzi batandukanye. Ibi abikora binyuze mu inzu itunganya umuziki yashinze mu 2012 yise Mavin Record.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.