Uburusiya bwatangarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bashobora guhangana byeruye!



Uburusiya bwaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko hashobora kuba intambara hagati yabo yeruye nyuma y’uko Amerika igurukije utudege tutagira abapirote hejuru y’inyanja y’umukara.

Ni nyuma y’uko hari hashize igihe gito Uburusiya buvuze ko Washington iherutse kugaba igitero mu ntara ya Crimea.

Ukraine iherutse kugaba igitero ku cyambu cya Sevastopol cyigaruriwe n’Uburusiya cyateye leta ya Moscou uburakari bukabije bituma ishinja Ukraine gukoresha ibisasu bya misile bitemewe yahawe n’Amerika.

Abantu bane barimo abana babiri barapfuye ubwo ibice by’ibyo bisasu byagwaga kuri uwo mujyi, mu cyo minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yise “icyaha nkoramaraso.”

Ejo hashize kuwa Gatanu minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko “yakurikiranye ingendo zikomeje kwiyongera z’utudege tutagira abapilote tw’Amerika hejuru y’amazi y’Inyanja y’Umukara” ikikije akarere ka Crimea.

Yatangaje ko izo ndege “zakoraga ubutasi” zigatanga amakuru ku ntwaro ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byahaye Ukraine, icyo gihugu giteganya gukoresha kirasa ku Burusiya.

Iyo ministeri yavuze ko ingendo z’utwo tudege “zongera ibyago by’uguhangana kweruye” hagati y’Uburusiya n’umuryango wo gutabarana wa OTAN. Yongeraho ko igisirikare cy’Uburusiya cyahawe amabwiriza yo gutegura “igikorwa cyo gusubiza kuri ibyo.”

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe zigurutsa indege zitagira abapilote hejuru y’Inyanja y’Umukara.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.