Umukinnyi w’umugande Joackiam Ojera yahakaniye ikipe ya Gikundiro nyuma yo gusezerana na Police FC



Umukinnyi w’umugande ukina mu kibuga asatira Joackiam Ojera ari mu nzira zigaruka mu Rwanda aho yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC ngo ayisinyire amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri yifuzwaga n’amakipe ya Rayon Sports na Police FC aho n’umuyobozi wa Rayon Uwayezu Jean Fidele aheruka gutangaza ko baramutse bamenye ko Ojera yaboneka batatinda guhita bamusinyisha.

 Amakuru dukesha  IGIHE avuga ko Rayon Sports yaje kwegera Joackiam Ojera imusaba ko yagaruka kubakinira gusa aza kuyitangariza ko yarangije kumvikana na Police FC kandi ko amafaranga bamwemereye abizi neza ko iyi kipe itayamuha.

Aha, bikaba byaraje kumenyakana ko ikipe ya Police yemereye uyu mukinnyi w’umugande ibihumbi 35 by’amadorali (45 500 000 Frw) kugira ngo abe yabasinyira amasezerano y’imyaka ibiri, maze na we arabyemera byanahise bikura Rayon Sports mu makipe yamwifuzaga.

Biteganyijwe ko Ojera azagera mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha aho azaba umukinnyi wa kabiri usinyiye Police nyuma ya Ani Elijah we wasinyiye iyi kipe izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup atanzweho Miliyoni 40. Uretse aba, Police FC igeze kure ibiganiro na Hakizimana Muhadjili aho nta gihindutse na we yahabwa miliyoni 30 ngo ahabwe amasezerano mashya.

Joackiam Ojera yaje mu Rwanda aje gukinira Rayon Sports muri Mutarama 2023 aho yayigezemo ari intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy’amezi atandatu, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Ubwo icyo gihe cyari kirangiye, amakipe yombi yumvikanye ku igurwa ry’uyu mukinnyi aho byagizwemo uruhare n’abafana ba Rayon Sports. Uyu ariko ntabwo yaje gutinda muri Gikundiro dore ko yaje kuyivamo mu ntangiriro z’uyu mwaka yerekeza muri Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri na yo adatinzemo. 

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.