Perezida Félix Tshisekedi n'abandi ba Perezida 2 ntibitabiriye inama idasanzwe y'umuryango wa EAC. Byatewe n'iki?

Published from Blogger Prime Android App

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa 7 Kamena 2024 yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), ntiyagena n’umuhagararira.

Nk’uko byategujwe n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, abakuru b’ibihugu bagombaga kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango, Veronica Mueni Ndumva wasimbuye Dr Peter Mathuki wagizwe Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya n’umucamanza w’urukiko rw’uyu muryango.

Indi ngingo yateganyijwe ni iyerekeye kuri raporo y’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ku ngendo yagiriye mu Rwanda, Uganda na RDC ariko yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitanu mu munani bigize uyu muryango, gusa Tshisekedi, Ndayishimiye na Ruto barabura.

Umukuru w’Igihugu wa mbere wahawe ijambo ni Perezida Yoweri Museveni wa Uganda. Yashimye Salva Kiir ku bw’izi ngendo yagize zari zigamije gutanga umusanzu mu kuzahura umubano w’u Rwanda, RDC n’u Burundi wazambye, agaragaza ko icyo EAC yifuza ari uko RDC by’umwihariko yagira amahoro.

Perezida Salva Kiir yahamagaye Perezida Tshisekedi cyangwa umuhagarariye, amenyeshwa ko adahari. Ntabwo uyu muryango watangaje impamvu Tshisekedi atitabiriye iyi nama irebana cyane n’umutekano w’uburasirazuba bwa RDC umaze igihe kinini warazambye.

Ikinyamakuru Africa Intelligence gitangaza inkuru zicukumbuye muri Afurika cyasobanuye ko Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama bitewe n’impamvu zirimo kuba Perezida William Ruto wa Kenya aherutse gutangaza ko abarwanyi b’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za RDC ari Abanye-Congo, bityo ko ikibazo cyabo kidakwiye kwegekwa ku Rwanda.

Mu kiganiro na Jeune Afrique cyabaye muri Gicurasi 2023, Perezida Ruto yagize ati “Nk’abakuru b’ibihugu twahuriye mu nama, tubaza tuti ‘Ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanye-Congo?’ Maze RDC iravuga ngo ‘Ni Abanye-Congo’. Impaka zari zirangiye. Niba se ari Abanye-Congo, gihinduka ikibazo cy’u Rwanda gite?”

Perezida Ruto na we utitabiriye iyi nama we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, Ndayishimiye we ahagararirwa na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza. Impamvu yo kutitabira iyi nama kw’aba bakuru b’ibihugu na yo ntabwo yatangajwe.

Muri rusange, abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Samia Suluhu wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC yatangaje ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri uyu muryango bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2024 bazaganira ku bikubiye muri raporo y’uruzinduko rwa Salva Kiir mu Rwanda, u Burundi na RDC.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.