Ishyaka rya FCDC ryatangaje ko ryihuje na M23 mu kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

 


Ishyaka Front Citoyen pour la Dignité du Congo (FCDC) rwatangaje ko ryahisemo kwiyunga ku ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23, mu rwego rwo gushyira iherezo ku bikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Iri shyaka ryemeje ko ryahuje amaboko na AFC/M23 biciye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi waryo, AMANI Steven.

FCDC ni ishyaka rigizwe na bamwe mu banye-Congo baba mu mahanga.

Amani Steven mu itangazo rireriye yasomye mu buryo bw’amashusho, yavuze ko mu byatumye ishyaka abereye umuvugizi harimo "kuba igihugu gikomeje kujya habi ndetse Leta yacyo ikaba ikomeje kunanirwa kubera manda itavugwaho rumwe kandi yateje imvururu ya bwana Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo".

Mu bindi FCDC ivuga ko byatumye ifata icyemezo cyo kwihuza na M23 harimo amacakubiri akomeje kurangwa mu baturage, imvururu n’urugomo rushingiye ku moko, itwikwa ry’imitungo y’abaturage b’abanyantege nke ndetse n’ubwicanyi bakorerwa.

Yavuze kandi ko yagendeye ku bindi bibazo byugarije RDC birimo kuba ubutegetsi busesagura ndetse bukananyereza umutungo w’igihugu, gusahura umutungo kamere wacyo ugahabwa ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi, ruswa, kutubahiriza itegekonshinga, kuba igihugu nta bikorwa remezo by’ibanze kigira, ubujura bw’amajwi yabaye mu matora yo mu Ukuboza 2023 n’ibindi.

Ku bwa FCDC, guhuza imbaraga na AFC biri mu rwego rwo "kubaka ahazaza heza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu gushyigikira ibyifuzo by’abanye-Congo".

Iri shyaka rikorera i Ottawa kandi rivuga ko rishyize imbere imikoranire n’uriya mutwe ku bw’ubumwe ndetse n’icyubahiro by’abanye-Congo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.