Nyamagabe: Impanuka y'imbagukiragutabara (Ambulance) yahitanye umwe abandi 4 barakomereka.



Mukarere ka Nyamagabe kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024 habereye impanuka y’imodoka y’Imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi irenga umuhanda umushoferi ahita apfa abandi 4 barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi utaringanije umuvuduko bituma imodoka ita umuhanda.

Ati “Impanuka yabaye saa Kumi n’igice (16h30) ibera mu karere ka Nyamagabe irimo abantu 4 na shoferi. Muri abo harimo umurwayi 1 abandi bari bamuherekeje. Shoferi yitabye Imana abandi 4 bakomeretse bari kuvurirwa ku bitaro bya Kaduha.

 Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe n’aho yarageze n’imiterere y’umuhanda (umuhanda w’itaka ufunganye kandi mu ikorosi)".

SP Kayigi avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kandi aho impanuka yabereye hari mu muhanda w’igitaka kandi ufunganye bituma imodoka itabasha gukata ikorosi ibirinduka munsi y’umuhanda.

SP Kayigi atanga ubutumwa anibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no kutirara bakagenda nabi mu mihanda y’itaka kuko impanuka ibera aho ariho hose n’isaha iyo ariyo yose.

Ati “Si byiza gutwara nabi imodoka witwaje urwego ukorera cyangwa icyo ukora kuko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese”.

Mu bukangurambaga bwa Polisi muri Gahunda ya Gerayo Amahoro bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza mu muhanda kuko impanuka ziba kuri bose.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.