Nicki Minaj yifurije umuhanzi bakoranye indirimbo, Davido, kugira urugo rwiza!




Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj yifurije icyamamare mu muziki wa Nigeria , David Adedeji Adeleke OON ‘Davido’ urugo rwiza n’umugore we Chioma Rowland.

Ku wa 25 Kamena 2024, nibwo Davido na Chioma bakoreye ubukwe i Logos, bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye haba mu muziki no muri politiki.

Ku wa 27 Kamena 2024, ubwo Nicki Minaj yarari gutaramira abitabiriye igitaramo yakoreye muri Portugal, yavuze ko yumvise ko Davido yakoze ubukwe ndetse amwifuriza urugo rwiza.

Yagize ati “Mube muretse gato ngo Davido yakoze ubukwe [...] mugire urugo rwiza Davido na Chioma.”

Nicki Minaj yahise aririmba indirimbo yakoranye na Davido bise ‘Holy Ground’. Ubukwe bw’uyu muhanzi bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Asake, Patoranking, abagize itsinda rya P Sqaure, Don Jazzy n’abandi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.