MINEDUC yatangije gahunda yo gutera inkunga school feeding yise ‘Dusangire Lunch’

Published from Blogger Prime Android App

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangije uburyo yise ‘Dusangire Lunch’, aho buri muntu ashobora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bushobozi afite akoresheje telefone igendanwa.

Ni uburyo MINEDUC yatangije kuri uyu wa 12 Mata 2024 binyuze mu bukangurambaga yise ‘Ndi Ready’ cyangwa se nditeguye.

Ubu buryo bwatangirijwe muri GS Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali. Buzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Koperative Umwalimu SACCO ndetse izaba irimo konti izajya ibikwaho izo nkunga ndetse na Mobile Money Rwanda izajya inyuzwaho inkunga ya buri muntu nta kindi kiguzi binyuze ku gukanda *182*3*10#.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagurayezu Gaspard yavuze ko gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ igamije gushishikariza Abanyarwanda bose by’umwihariko ababyeyi gushyigikira kugaburira abana ku mashuri.

Yavuze ko kugaburira abana ku ishuri ari gahunda Leta yashyizemo ingufu kandi ko itanga umusaruro ku mibereho no ku mitsindire y’abanyeshuri.

Ati “Gufatira ifunguro ku ishuri bifite uruhare runini mi mibereho myiza y’abana bacu, imitsindire yabo ndetse n’uko bakora mu ishuri. Twese turabizi ko iyo twagaburiye abana ku ishuri indyo ifite intungamubiri zihagije bituma abanyeshuri bashobora kwiga neza bakazamura ubwitabire n’ubuzima bwiza muri rusange”.

Published from Blogger Prime Android App

Yavuze kandi ko kugaburira abana ku ishuri bitagirira akamaro abanyeshuri gusa ahubwo ko binihutisha iterambere ry’ubukungu.

Ati “Byongeye kandi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ifasha abahinzi haba abaturiye ishuri ndetse n’abandi kubona isoko ry’umusaruro wabo, ibyo bikabzamura imibereho yabo ya buri munsi. Biteza imbere kandi ubucuruzi ndetse bikazamura amahirwe ari hafi y’amashuri. Bivuze ko rero gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itagera ku bana gusa ahubwo igera no ku muryango nyarwanda muri rusange”.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kuva gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yakwiyongeraho n’abiga mu mashuri abanza, hamaze guterwa intambwe ishishimishije aho abagaburirwa ku ishuri ku manywa bose bagera kuri 3,918,579 bavuye kuri 639, 627 bariho mbere yo kongeraho abo mu mashuri abanza.

Dr Twagirayezu yashishikarije Abanyarwanda gutanga inkunga muri iyi gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ kugira ngo kugaburira abana ku mashuri bikomeze byiyongere mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda, Kagame Chantal yavuze ko ikigo ayoboye cyateye inkunga iyi gahunda kigamije kugira uruhare muri ejo hazaza h’abana b’u Rwanda.

Ati “Iyi gahunda irashimangira ubwitange bwa Mobile Money Rwanda mu gafasha abana bo mu Rwanda kugera ku nzozi zabo zo kuba abahanga, aba-engineer, abanyamategeko n’abandi b’ejo hazaza. Nka Mobile Money Rwanda dushaka kugira uruhare mu guharanira ejo hazaza heza binyuze mu guha amafunguro afite intungamubiri buri mwana ku ishuri. Niyo mpamvu nk’ikigo twiyemeje gutera inkunga abanyeshuri ibihumbi 10 mu mwaka umwe bikaba bizatwara hafi miliyoni 30Frw. Mfashe uyu mwanya ngo nshishikarize abo mu nzego z’abikorera gushyigikira gahunda ya Dusangire Lunch.”

Published from Blogger Prime Android App

Iki gikorwa kandi cyaranzwe no gusangira n’abanyesuri ba GS Kacyiru ya II ifunguro ryo ku manywa. Ku ikubitiro hari ibigo, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bahise batanga umusanzu muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’. Uwo musanzu uzatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’amashuri uzatangira muri Neri 2024

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.