Kwamamaza

Umudepite muri Afurika y'Epfo arashinjwa ivanguraruhu, ashishikariza abazungu kwivugana abirabura



Umudepite mu Inteko Ishinga amategeko muri Afurika y’epfo witwa Renaldo Gouws , yahagaritswe n’ishyaka rye, "Democratic Alliance" (DA), nyuma y’amashusho yagaragaye kuri interineti avuga amagambo y’ivanguramoko akorerwa abirabura.

Byamenyekanye ko uyu mudepite yirukanwe nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka rye (DA) ku wa kane rivuga ko amashusho yagaragaye Gouws yibasira abirabura ari aye ariko we akaba yakomeje kubihakana.

Muri iyo videwo Bwana Gouws, yumvikana akoresha igitutsi gisanzwe gikoreshwa iyo umuntu ashaka kwibasira abirabura muri Afurika y’Epfo anashishikariza abazungu kwica abirabura.

Iri shyaka rya DA, Gouws abarizwamo risanzwe riharanira uburenganzira bwa muntu ari nayo ngingo ryatanze nk’imigabo n’imigambi yabinjije mu Nteko Ishingamategeko. Ryavuze ko ritakwihanganira uwibasira abandi kandi ariwe wakabavugiye.


Ntabwo ari ubwa mbere Renaldo ashinjwa irondaruhu, kuko no mu cyumweru gishize hari amashusho ye yagiye hanze avuga ko abazungu bari hejuru y’abirabura. Icyo gihe Abantu barenga 40.000 banditse kuri interineti basaba ko yakurwa ku mwanya w’ubudepite.

Gusa uyu mugabo yagiye ahakana ibyo birego byose avuga ko ubutumwa yagiye atanga babugoretse.Ati: "Namaganye ibirego byose bivuga ko ngira ivangura. Ubutumwa bwanjye nashakaga gutanga bwaragoretswe."

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo (SAHRC) yavuze ko izafatira ibyemezo Bwana Gouws "kubera amagambo akekwa kuba ashingiye ku moko.Bwana Gouws w’imyaka 41 yahoze ari umujyanama mu biro bya Nelson Mandela Bay akaba n’umuntu uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, uzwiho gukurura impaka.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.