Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uteganya gusura u Rwanda, yaganiye na Perezida Paul Kagame
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ateganya gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba rugamije kunguka ubunararibonye ku mikorere y’inzego z’ubuyobozi zo muri iki gihugu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje aya makuru kuri uyu wa 20 Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame yahuriraga na Faye mu Bufaransa, aho bombi bitabiriye inama yiga kuri gahunda yo kugeza inkingo hose.
Byagize biti “Perezida Kagame yahuye na Perezida Diomaye Faye wa Sénégal, baraganira nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Dakar mu kwezi gushize.”
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye i Dakar tariki ya 11 n’iya 12 Gicurasi 2024, we na Faye baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, nko mu rwego rw’ubutwererane.
Uru ruzinduko rwabaye hashize amezi abiri Perezida Faye arahiriye kuyobora Sénégal, asimbuye Macky Sall wari umaze imyaka 12 ku butegetsi. Mu muhango wo kurahira, Perezida Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Village Urugwiro yakomeje iti "Banaganiriye ku ruzinduko Perezida Faye ateganya kugirira mu Rwanda, rugamije gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo imiyoborere itanga umusaruro kandi yubahiriza inshingano ndetse n’ubufatanye bw’imbere muri Afurika."
Mu Bufaransa, Perezida Kagame yahahuriye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ihuriro GAVI riharanira kugeza inkingo kuri bose, José Manuel Barroso. Iri huriro ryagize uruhare rukomeye mu kugeza inkingo muri Afurika, mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Perezida Kagame na Barroso baganiriye ku cyiciro cya mbere cy’uruganda rukora inkingo cyafunguwe mu Rwanda mu Ukuboza 2023, bemeranya gutanga umusanzu kugira ngo abatuye ku mugabane bazabone inkingo bakeneye, biboroheye.
Uruganda rwa BioNTech mu Rwanda rwitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’inkingo Afurika ikunze guhura na cyo, kuko nirwuzura rwose, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka n’izindi doze ibihumbi 10 zo kwifashishwa mu igerageza.
No comments