Ubu gusaba no guha impushya ibigo by’ubuvuzi muri Minisiteri y'Ubuzima bizajya bikorerwa ku irembo



Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Irembo yatangije uburyo bushya bwo guha impushya ibigo by’ubuvuzi hifashishijwe uru rubuga rusanzwe rutangirwaho servisi za Leta mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ubwo hatangizwaga ubu buryo, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, (RISA), Dr Kabalisa René, yavuze ko ubu buryo bwitezweho kuzamura serivisi z’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Yashimangiye kandi ko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gushyira serivisi z’ingenzi mu ikoranabuhanga rikoresha murandasi bifasha abatanga serivisi z’ubuvuzi gutanga ubuvuzi bufite ireme ku Banyarwanda bose.

Ubu buryo bwatangijwe butangirwaho serivisi zigera kuri 13 zijyanye no guha impushya ibigo by’ubuvuzi kandi na bwo bukoresha uburyo bwo kwishyura busanzwe bukoreshwa n’Urubuga rwa Irembo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Mahoro Niyingabira Julien, yagaragaje akamaro ko gufatanya na Irembo mu gutangira serivisi ku ikoranabuhanga kandi zorohereza abakeneye kuzigeraho.

Yagize ati “Ubu bufatanye bugaragaza uko ikoranabuhanga rishobora gukemura ibibazo by’ingenzi no guteza imbere imibereho. Koroshya inzira bicamo serivisi zibashe kugerwaho na benshi, bigamije kuzamura imikorere y’ubuvuzi no kubunoza kurushaho. Twizeye ko guhanga udushya mu gutanga serivisi za Leta ari intambwe ikomeye iganisha ku buzima bwiza ku banyarwanda bose”.

Muri iki gikorwa kandi RISA yaboneyeho umwanya wo gusobanurira ibigo bya Leta n’ibigo by’abikorera uburyo yatangije bwa ‘Public Procurement for Innovation’ bugamije guha urubuga abafite ibitekerezo byafasha mu kuzamura iterambere ry’ubukungu kubitanga mu buryo bw’ipiganwa binyuze ku rubuga rw’iki kigo.

Angelos wari uhagarariye Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko itangizwa ry’uburyo bwo guha impushya ibigo by’ubuvuzi binyuze mu ikoranabuhanga ari intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda kandi ko biyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage binyuze mu bufatanye na Irembo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na serivisi mu Irembo, Patrick Ndjientcheu, yavuze ko iki kigo kiri gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ryizewe ry’urwego rw’ubuzima rifasha mu kwita ku buzima bw’Abaturarwanda.

Yagize ati “Irembo iri gukoresha ikoranabuhanga rishya kwita ku bzuima no kuzamura mu imibereho y’abaturage b’u Rwanda. Irembo yishimiye kuba umufatanyabikorwa muri uru rugendo rugamije impinduka. Ibisubizo byacu by’ikoranabuhanga birizewe kandi bikora neza. Twizeye ko bizateza imbere serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda ku buryo bugaragara”.

Kajeneri Noella ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi mu Irembo, we yavuze ko uburyo bushya bwatangijwe ari umwe mu mishinga myinshi iki kigo gifite yo gukusanyiriza hamwe serivisi za Leta umuturage ndetse n’abakora ubucuruzi bakenera.

Irembo, ni ikigo cy’Ikoranabuhanga cyatangijwe mu mwaka wa 2014 gitangirwaho serivisi za Leta zikenerwa n’abaturage batagiye gutonda imirongo mu nzego z’ibanze, bakazisaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki kigo cyagiye cyaguka, cyongera serivisi gitangirwaho kandi kivuga ko gifatanyije na Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, kizakomeza gutanga ibisubizo bikenewe mu ikoranabuhanga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.