Uganda umugore n'abana be bakurikiranyweho kwica umugabo we akanaba se w'abana urwagashinyaguro

Published from Blogger Prime Android App

Urwego rushinzwe umutekano muri Uganda rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore n’abana be babiri bakurikiranweho kwica umugabo we akaba na se w’abana. Ni nyuma y’uko hari haciyeho iminsi umugabo yarabirukanye mu rugo rwabo.

Polisi yavuze ko umugabo wishwe azwi nka Byamukama Vincent, akaba ari mu kigero cy’imyaka 53. Hamwe n’umuryango we bikekwa ko wamwishe bakaba bari batuye mu mudugudu wa Mushuga mu gace ka Nyakisenyi mu gihugu cya Uganda.

Biravugwa ko urupfu rwe rwakomotse ku makimbirane yo mu rugo yari amaze igihe, kuko yari yarirukanye umugore n’abana be. Umugore we ndetse n’abana be baje gucura umugambi wo kumwica, ndetse banawushyira mu bikorwa ubwo bamusangaga aryamye

Iperereza ryerekanye ko tariki ya 4 Kamena 2024 nyakwigendera yatashye yasinze maze yirukana umugore we witwa Mutesigensi Everino w’imyaka 44, yirukana kandi umwana we ndetse n’umwuzukuru.

Raporo ya polisi ivuga ko abamwishe bari batakigera mu rugo mu gihe ahari; kuko ngo bacungaga yagiye mu kabari bakinjira bagateka ibyo kurya ubundi bakongera bakanyonyomba bakiruka buguru budakora hasi.

Tariki ya 8 Kamena 2024, baje bikandagira nk’ibisanzwe, maze batungurwa no kubona umugabo ari mu rugo. Icyo gihe yahise abirukana ashaka no kubatema akoresheje umuhoro.

Kubera uburakari bwinshi umugore n’abana be bari bafite, baramuhunze hanyuma bahengera bugorobye amaze gusinzira baraza binjira mu nzu bafata umuhoro bawumukatisha ijosi ahita apfa.

Inyandiko ya polisi ikomeza ivuga ko umugore n’abana be bamaze kwica umugabo we bahise bamuzingira mu buriri, ndetse baranamutwika mbere y’uko bamujugunya mu bwiherero bagahita banabusenya.

Byamenyekanye ubwo abavandimwe b’umugabo wishwe bamuburiraga irengero bakotsa igitutu ku mugore n’abana ngo bababwire aho yagiye. Bidatinze babwiwe ko yaguye mu cyobo cy’umusarane agahita apfa.

Abavandimwe ba Byamukama bahise bataburura ubwo bwiherero batungurwa no kubona agahanga ke n’ibindi bice by’umubiri byari byasigaye. Ikindi kandi banabonye inkoni n’ibice by’umufariso wahiye.

Umugore we Everino ndetse n’abana be babiri ari bo Akanyijuka Moses w’imyaka 21 na Ninshaba Hildar wa 19 bakaba bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Polisi yaboneyeho isaba abantu kwitwararika bakirinda amakimbirane n’ihohoterwa, ndetse bakajya bihutira gutabaza inzego zifite mu nshingano kurengera abana n’umuryango.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.