Tchad: Ububiko bw'ibisasu bwafashe n'inkongi y'umuriro abatari bake bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, i Ndjamena, inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’amasasu ya gisirikare. Uguturika cyane kwayo kumvikanye kugera mu bilometero byinshi uvuye kuri depo mu karere ka Goudji, hafi y’ikibuga cyindege cy’umurwa mukuru wa Tchad .
“Twabonye ikirere gihinduka umutuku. Twumvise iturika rihambaye cyane, ku buryo twumvaga biri munsi y’ibirenge byacu, ”ibi bikaba byavuzwe na Mahamat utuye muri ako gace ».
Mahamat akomeza agira ati: “Twumvaga cyane cyane ubuhuha bw’amasasu yacaga hejuru y’imitwe yacu. Byari bigoye kubibamo, cyane cyane ku bagore n’abana. Amadirishya n’inzugi byanyeganyegaga. Ntabwo twashoboraga gufunga. Iyo twafungaga umuryango, habagaho guturika kugakingura umuryango.”
Muri iryo joro, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’umuvugizi wa guverinoma ya Tchad, Abderaman Koulamallah, yagarutse kuri iki kibazo kuri RFI: “Iyi depo yafashwe n’inkongi ku bw’impanuka. Birumvikana muri depot ya gisirikare, ibi bitera ibisasu n’amasasu guturika….»
Muri iri joro, abasirikare n’abashinzwe kuzimya umuriro baratabaye, umuriro ugenda ugabanuka buhoro buhoro. Perezida Mahamat Idriss Déby yatangaje ku rubuga rwe rwa Facebook ko hari abapfuye n’abakomeretse.
Ati “Inkongi y’umuriro mu bubiko bw’amasasu (...) yangije abantu n’ibintu. Amahoro ku bugingo bw’abapfuye, twihanganishije byimazeyo imiryango ifite agahinda ndetse turasabira gukira vuba abakomeretse "
Perezida Mahamat yavuze ko hazakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi y’umuriro ndetse n’abagomba kubibazwa.
No comments