Papa yaregewe Umuryango w'Abibumbye ashinjwa kumviriza telepfoni y'umunyemari w'Umwongereza Raffaele Mincione,

Published from Blogger Prime Android App

Rwiyemezamirimo w’Umwongereza yajyanwe mu butabera na Vatikani ashinjwa gushuka icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika mu gihe cyo kugurisha imitungo itimukanwa. Papa ngo yaba yaremeye kumvuriza terefone y’uyu munyemari kugirango haboneke ibimenyetso bishyigikira urubanza.

Kubw’ibyo, Umuryango w’Abibumbye urateganya gukora iperereza kuri Papa Fransisiko kubera kumviriza telefone mu kibazo cy’imitungo itimukanwa, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cyo mu Bwongereza, The Telegraph, ku wa 16 Kamena 2024.

Raffaele Mincione, umunyemali w’Umwongereza, yatanze ikirego mu Muryango w’Abibumbye kubera ihohoterwa ryinshi avuga ko yakorewe bihawe umugisha n’umushumba wa Kiliziya Gatolika mu rubanza rwabereye i Vatikani.


Rodney Dixon wunganira Raffaele Mincione, avuga ko Papa yemeye kumviriza terefone no gukurikirana ubutumwa bwa email yoherezwa mu gihe cy’iperereza ryakorewe umukiriya we. Papa Fransisiko ashobora gushingira ku mategeko ya kera amuha ubu bubasha.

Rodney Dixon yizera ko "iki cyemezo cyafashwe nta mpamvu ifatika, nta bucamanza, bwigenga kandi butabogamye, cyangwa uburyo bwo kurwanya ishyirwa mu bikorwa ry’ubugenzuzi". Uburyo bwo kumviriza terefone bivugwa ko bwakoreshejwe na Vatikani ntabwo bwasobanuwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.