Uganda: Dr Jose Chameleon arashinjwa guhohotera umuhanzikazi bakoranye indirimbo Muliro

Published from Blogger Prime Android App

Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku birego by’ihohotera bishinjwa umuhanzi w’icyamamare muri icyo gihugu no mu Karere, Joseph Mayanja uzwi cyane ku izina rya Dr Jose Chameleone.
Ni ikirego cyatanzwe n’Umuhanzikazi ukiri muto no mubahagaze neza muri Uganda, Cynthia Nagawa, uzwi ku izina rya Sencere Music.

Sencere avuga ko mugitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Kamena 2024, aribwo Chameleone yamusagariye ndetse aranamuniga hafi yo kumuheza umwuka. Avuga ko yamuteye ibikomere mu maso, ku maboko no mu nda.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire, aganira n’Ikinyamakuru cya Pulse.Ug, yemeje ko iby’ayo makuru ndetse ko n’iperereza rigikomeje kandi ko bidatinze hashyirwa ahagaragara ibyarivuyemo. 

Owoyesigire, yavuze ko Sencere yatanze ikirego cye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kira ku cyumweru mu gitondo kandi ko umuyobozi w’Inzu ifasha abahanzi ya Leone Island agomba kuzitaba inzego z’umutekano kugirango yisobanure ku birego ashinjwa.

Umuvugizi wa Polisi yagize ati: "Avuga ko uyu muhanzi (Jose Chameleone) yagerageje kumuniga ubwo bari ku kabari ka Casablanca i Kololo mu rukerera rwo ku ya 10 Kamena."

Owoyesigire yakomeje avuga ko uyu muhanzikazi akimara gukorerwa ihohoterwa na Dr Jose Chameleone, yahise yihutira gutanga ikirego kuri Polisi ndetse kandi ko hanitabajwe abaganga kugirango raporo kuri iri hohoterwa ryakorewe uyu mukobwa ribe ryuzuye.

Yagize ati: “Ubu turi gukora iperereza kuri ibyo birego byose, ubu tugiye kumuhamagara (Chameleone) kugira ngo agire icyo avuga.”

Sencere yavuze ko akimara gutanga ikirego kuri Polisi ko yahohotewe na Dr Jose Chameleone, yibasiwe bikomeye binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho ashinjwa gushaka guharabika Chameleone.

Ati: "Nabonye abantu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye batangaza ibintu bidahuye badafitiye gihamya, kugeza no mugihe cya Covid-19, byose ni amakuru y’ibinyoma kuko hari umuntu ushaka kugerageza kungambanira."

Yavuze ko abantu bashaka kumutera ubwoba nyamara afite ibihamya bigaragaza ko yahohotewe na Chameleone. Kugeza ubu Dr Jose Chameleone ntaragira icyo avuga kuri ibyo birego ashinjwa na Sencere.

Umuhanzikazi Sencere yatangiye umuziki afashwa n’inzu ifasha abahanzi Good Music Group y’umuhanzi Pallaso, akaba na murumuna wa Dr Jose Chameleone, gusa mu 2021 yaje kuyisezeramo nyuma y’imyaka itanu akorana nayo. Ndetse yigeze gukorana indirimbo yitwa "Muliro" na Dr Jose Chameleone

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.