Ambasaderi Bazivamo Christophe yashyikirije Perezida Capitaine Ibrahim Traoré wa Burkina Faso impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Ouagadougou



Ambasaderi Bazivamo Christophe yakiriwe na Perezida Capitaine Ibrahim Traoré wa Burkina Faso, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Ouagadougou.

Ku wa Gatanu ni bwo Bazivamo yakiriwe na Traoré, amushyikiriza ziriya mpapuro nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria yabitangaje. Bazivamo asanzwe ari na Ambasaderi w’u Rwanda i Abuja muri Nigeria, ari na ho afite icyicaro.

Nyuma yo gutangira inshingano nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Burkina Faso, yiyemeje "guteza imbere umubano" w’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.

Kuva Capitaine Ibrahim Traoré yafata ubutegetsi muri Nzeri umwaka ushize biciye muri coup d’état yakoreye Lt Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, umubano w’igihugu cye n’u Rwanda watangiye gutera imbere by’umwihariko mu nzego z’umutekano.

Mu Ugushyingo 2023 Umugaba Mukuru w’Ingabo za Burkina Faso, Général de Brigade Célestin Simpore yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yakirwa ndetse anagirana ibiganiro n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Ni ibiganiro byibanze ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Mu Ugushyingo 2023 kandi intumwa zo muri Polisi ya Burkina Faso zari ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Controller General Dr. Roger Ouedraogo, zagiriye uruzinduko mu Rwanda rwasize zigiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye.

Ni uruzinduko kandi rwasize aba bapolisi basuye amashuri ya Polisi y’u Rwanda n’amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.