Kuki abantu bakunda kwishora mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina




Imibonano mpuzabitsina n'igice gisanzwe kandi cy'ingenzi mu buzima bwa bantu, ariko ku bantu bamwe, ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bushobora kuba bwinshi kandi bugoye kubugenzura. Ibi bishobora guturuka ku bintu bitandukanye, uhereye ku binyabuzima (Biological) ukageza kumitekerereze n'imibereho. Muri iki kiganiro, turareba impamvu zitera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi n'ingorane abantu bamwe bahura na zo mu gushaka ku bihagarika.

Dushingiye ku bumenyi bw'ibinyabuzima

Imisemburo (Hormone) 

Imisemburo nka testosterone na estrogene igira uruhare runini mu kuringaniza ushake bw'imibonano mpuzabitsina. Urwego rwo hejuru rw'iyi misemburo rushobora kongera cyane ubushake(irari), bigatuma abantu bashobora gukora imibonano mpuzabitsina cyane.

Ibijyana amakuru ku bwonko (Neurotransmitter)

Mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, ubwonko burekura imisemburo ya dopamine (itanga amakuru ku bwoko),  ijyanye n'ibyishimo n'ibihembo. Isohora ishimangira imyitwarire, itera gushaka kongera, aho umuntu ashaka gusubiramo ibyabaye kugira ngo ahaze amarangamutima ye.


Imitekerereze  (Psychology)

Ingeso zabase umuntu (Addiction)

Kimwe n'ubundi buryo bwo kwizizirwa, ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina bishobora guhinduka ibiyobyabwenge iyo bikoreshejwe nk'uburyo bwo guhangana n'imihangayiko, ubwoba, cyangwa ibindi bibazo by'amarangamutima. Ibyo bita kuruhuka by'agateganyo n'ibyishimo bishobora kugorana kubyivanamo.

Ibibazo byo mu mutwe

Ibintu nka hypersexualité (intekerezo zidashira ku kintu) cyangwa iheranwa n'ibitekerezo by'igitsina bishobora gutuma umuntu adshobora kugenzura imibonano mpuzabitsina. Ibi bintu akenshi bisaba ubufasha bw'Abanyamwuga kugira ngo bicungwe neza kandi hakiri kare.

Ibitekerezo by'amarangamutima (Emotional)

Guhaza Amarangamutima 

Imibonano mpuzabitsina ishobora gutanga ibyiyumviro byimbitse by'urukundo, bishobora gushimisha cyane abashaka umubano. Uku kunyurwa kw'amarangamutima yabo guhobora gutuma abantu bashaka imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi.

Kurwanya Stress 

Ku bantu bamwe, ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina bigira uruhare runini mu kugabanya imihangayiko, bigafasha guhunga by'igihe gito ibibazo by'ubuzima n'ububabare bw'amarangamutima. Ibi birashobora gutuma umuntu yishingikiriza ku mibonano mpuzabitsina nk'uburyo bwo guhangana n'ibyo ari kunyuramo.


Imyitwarire (Ethics)

Kwishimisha

Ibyishimo no kunyurwa biva mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma abantu basubiramo iyo myitwarire kugira ngo bagere ku marangamutima nk'ayo bagize babikora. Uko kunyurwa na byo no kubisubiramo, bizafata indi ntera utashobora kwivanamo.

Imibereho n'umuco (Social and Cultural)

Imyitwarire y'abaturage

Imyitwarire y'umuco n'imyitwarire y'agace ku bijyanye n'ibitsina bigira uruhare runini mu guhindura imyitwarire n'umuntu. Muri societe aho ibikorwa byimibonano mpuzabitsina biganirwaho ku mugaragaro kandi byanze bikunze, abantu bashobora kumva bafite ubushake bwo kubikora kenshi.

Ibiganiro by'Urungano

Ikigare cy'urungano hamwe n'icyifuzo cyo gukurikiza amahame mbonezamubano na byo bishobora guhindura imyitwarire yimibonano mpuzabitsina. Kuba ukikijwe n'inshuti baganira ku mugaragaro no kwishora mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina bishobora guhindura ibyifuzo by'umuntu.

Ushaka ubufasha

Niba uzi umuntu urwana no gushaka guhuza ibitsina kugera aho bigira ingaruka mu buzima bwe bwa buri munsi n'imibanire n'abandi, birakwiye ko yashaka ubufasha. Ashobora kugana abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe. Ubuvuzi bushobora kudufasha gukemura ibibazo bitagaragara inyuma, kuduha ingamba zo gucunga ibidusunikira gukora ibintu runaka, no gutegura ingamba nziza zo guhangana na byo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.